Menya uko warinda ibihingwa indwara y’akaribata (anthracnose)

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare, Kagwa Evalde, avuga ko akaribata ari indwara iterwa n’agahumyo ikunze kugaragara mu mirima y’imyembe no mu bubiko, ikaba yangiza cyane udushami dushibuka, indabo ndetse n’imbuto. Yigaragaraza cyane mu bihe by’ubuhehere bwinshi, mu mvura nyinshi n’ubushyuhe buri hagati ya 24 to 32°C).

Akaribata kangiza imyembe n'ibindi
Akaribata kangiza imyembe n’ibindi

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare, Kagwa Evalde, avuga ko akaribata ari indwara iterwa n’agahumyo ikunze kugaragara mu mirima y’imyembe no mu bubiko, ikaba yangiza cyane udushami dushibuka, indabo ndetse n’imbuto. Yigaragaraza cyane mu bihe by’ubuhehere bwinshi, mu mvura nyinshi n’ubushyuhe buri hagati ya 24 to 32°C).

Kagwa avuga ko agahumyo ari indwara ishobora kuguma ku mashami, amababi, indabo n’imbuto ku giti cyumye aho agatera iyo ndwara gashobora kugira ubuzima mu gihe cy’amezi 14, byerekana ubukana bukomeye bw’indwara.

Ati “Agahumyo ni indwara ifite ubukana, imara igihe kinini ku gihingwa kandi ikangiza ibyo cyera igatubya umusaruro wacyo. Ni byiza ko abahinzi bayirinda ariko na none yagaragara mu mirima yabo bakegera abashinzwe ubuhinzi bakabafasha”.

Avuga ko Agahumyo gatera ibidomo/kubabuka ku mababi, kuma kw’imitwe y’ibishibu, kubabuka k’uruyange no kubora kw’imbuto.

Ku mababi ibimenyetso nyirizina bigaragara ni ibidomo by’ibihogo bishyira ibihogo byijimye by’ingano itandukanye binyanyagiye ku kibabi hose bishobora kuba byatuma ikibabi cyose gisa nk’ikibabutse kikanacikagurika.

Kagwa avuga ko amababi mato ariyo yibasirwa n’uburwayi kurusha akuze. Avuga kandi ko iyo ndwara itera amabara y’umukara yumwe ku mashami. Ku ruyange, utudomo duto tw’umukara tukagenda twiyongera mu bugari kugeze ubwo duhura tukica ururabo rwose.

Uwoo muyobozi yongeraho ko indabo zafashwe zihunguka hagasigara uduti twumye zari zifasheho.

Naho ku mbuto, iyo ndwara ya antracnose irangwa n’ibidomo by’umukara byinjimye mu gishishwa bishobora gukira bigasiga inkovu ishobora kuba intangiriro yo gusaduka k’urubuto igihe ubutaka bwabonye amazi menshi.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare Kagwa Evalde avuga ko nyamara iyo ndwara yakwirindwa.

Agira ati “Kuyirinda birashoboka ahanini bisaba gutera imyembe, gukonorera ibiti byayo buri gihe, gukusanya no gutwika cyangwa gutaba amababi n’imbuto birwaye, gutera ubwoko bw’imyembe yihanganira ubu burwayi nka Tommy atkins na Kent.”

Kagwa avuga ko indwara y’akaribata ishobora kurwanywa ahanini hatabwa cyangwa hagatwikwa amababi, amashami, n’imbuto birwaye.

Naho kurwara kw’amababi n’indabo bivurwa no gutera imiti nka Carbendazime (Bendazim, Rodazim) copper ( Copper hydroxide, Copper oxychloride, copper oxide[Nodox]), Chlorothalonil (Daconil) na Benomyl uyisimburanya.

Avuga kandi ko ari byiza gutangira gutera imiti igihe ururabo rwenda kuza hashibika udushami duto, igihe cy’ururabo, kugeza igihe imbuto ziba zikuze kugeza nko mucyakabiri cy’ubunini bwazo.

Agira inama abahinzi ko mbere yo gusarura ari ngombwa gutera Carbendazim yangwa Chlorothalonil ariko ku buryo gutera umuti bwa nyuma biba iminsi 14 mbere yo gusarura kugira ngo itarwarira mu bubiko bwayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka