Inzibyi zibasiye ubworozi bw’amafi ya Kareremba mu Kivu

Abakora ubworozi bw’amafi ya Kareremba mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro bavuga ko batewe igihombo n’udusimba twitwa inzibyi twangiza imitego tukabarira amafi.

Amafi yororerwa muri Kareremba yibasiwe n'inzibyi
Amafi yororerwa muri Kareremba yibasiwe n’inzibyi

Ibi bibazo byatangiye kuvugwa muri Koperative KOPEGIKU y’aborozi b’amafi mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bagiye muri ubu bworozi nyuma yo kuva mu burobyi bw’isambaza, ariko babifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere n’Umuryango World Vision batangiza ubworozi bw’amafi ya Kareremba.

Emmanuel Muvunyi, umuyobozi wa KOPEGIKU, avuga ko bumvaga ari intambwe bateye ndetse bagiye guca ikibazo cy’imirire mibi yabonetse cyane mu Karere bakoreramo ka Rutsiro.

Agira ati « Dutangira ubworozi bw’amafi ya Kareremba, twabifashijwemo n’Akarere na World Vision, twiyemeje kuva mu burobyi twizera kwiteza imbere, ndetse no guteza imbere imirire myiza twongera umusaruro w’amafi. »

Muvunyi avuga ko bahemukiwe na Rwiyemezamirimo wabahaye umurama w’amafi kuko yabahaye umurama utameze neza bituma batabona umusaruro mwiza, bahitamo kongera kwishakamo ubushobozi bagakomeza ubworozi.

Ati «Twarahombye bitewe na Rwiyemezamirimo waduhaye umurama n’ibikoresho bituma amafi adakura, ariko ntitwacitse intege ahubwo twongeye kwishakamo ubushobozi ngo dukomeze ubworozi, noneho nibwo twahuye n’inzibyi. »

Inzibyi ni udusimba tumeze nk’injangwe tuba mu mazi, tukaba twibasira abafite ubworozi bw’amafi ya Kareremba mu kiyaga cya Kivu aho twangiza imitego tukinjira ahororerwa amafi tukayarya.

Muvunyi avuga ko utu dusimba twibasiye imitego idakomeye bari barahawe mu mushinga wa mbere maze twinjira mu mafi turayica, ayandi abona inzira anyuramo yigira mu mazi bituma bahura n’igihombo.

Muvunyi yabwiye Kigali Today ko iki kibazo cy’inzibyi atari bo bagifite bonyine kuko hari n’abandi borozi bahuye na cyo.

Abagize Koperative COPEMU (coopérative de pecheurs de Mushubatsi) ikorera mu Murenge wa Mushubatsi muri ako Karere ka Rutsiro bo bavuga ko utu dusimba baturinda ariko kubera ko tuba mu mazi ngo biragoye kudukumira kuko tuzengeruka kareremba tukayangiza.

Babisobanura muri aya magambo bati « Twahuye n’igihombo kinini kuko yari amafaranga y’abanyamuryango. Igihombo kibarirwa muri miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda, ubu turimo gushaka ubumenyi bwatuma tutongera guhomba. »

Mukasekuru Mathilde, umukozi ushinzwe ubworozi bw’amafi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) avuga ko udusimba tw’inzibyi hari uburyo bwo kutwirinda hakoreshwa imitego ikomeye irinda kareremba inzibyi ntizishobore kwinjiramo.

Agira ati «Ikibazo nyamukuru ni imicungire mibi n’uburyo umushinga washyizwe mu bikorwa, gusa ubu RAB igiye kubafasha kandi ikibazo kizakemuka. »

Mukasekuru avuga ko inzibyi zegera kareremba zikica amafi akareremba hejuru zikaba ariho ziyafatira. Icyakora avuga ko hari uburinzi bashyiraho bwa ‘protection net’ irinda utwo dusimba kutegera kareremba ngo twice amafi.

Mukasekuru avuga ko ubu hashyizweho iteka rishya kandi risaba umuntu wese ugiye korora amafi kubanza kumenyesha ikigo cya RAB kikabereka ibisabwa kugira ngo umushinga uzashobore kugenda neza.

Ni iteka Nº 001/11.30 ryo ku wa 11/12/2020 rya Minisitiri rigenga ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi rigira riti, «Umuntu wifuza gukora ubworozi bwo mu mazi agomba kugaragariza Urwego rufite iterambere ry’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu nshingano uburenganzira bwo gukoresha aho yifuza gukorera ubworozi bwo mu mazi; inkomoko y’amazi azakoresha; uburyo bw’ubworozi bwo mu mazi azakoresha n’ibikoresho azakenera; ibinyabuzima bisanzwe mu mazi yo mu Rwanda cyangwa ibivuye ahandi byakorewe ubushakashatsi bukemeza ko byayororerwamo hamwe n’ibigize ibiryo bizakoreshwa mu bworozi n’inkomoko yabyo. »

Iri tegeko rikomeza risaba ugiye gukora ubworozi bw’amafi kugaragaza ko afite ubumenyi mu by’ubworozi bwo mu mazi cyangwa kuba yiteguye guha akazi abakozi bafite ubumenyi bukenewe. Agomba kandi kuba afite uburyo bwo gusukura no gutunganya amazi yakoreshejwe mbere yo kuyarekura; kuba afite ibikoresho byo gusuzuma no gukurikirana ingano n’imihindagurikire y’amazi akoresha, harimo gupima ubushyuhe, umwuka, ubusharire, n’ubujyakuzimu.

Mukasekuru avuga ko iri teka abashaka gukora ubworozi bw’amafi nibubahiriza ibirimo batazongera kugwa mu bihombo nk’uko byari bisanzwe kuko bazajya bahabwa inama yo gukora ubworozi bw’umwuga butuma batagwa mu gihombo.

Ikibazo cy’inzibyi uretse aborozi bo mu Karere ka Rutsiro bakigaragaje, bamwe mu borozi bo mu Karere ka Rubavu na bo bavuga ko zihaboneka kandi zibateza igihombo, bikabasaba kuba hafi y’ubworozi bwabo no gushyiraho uburinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka