Ubuhinzi bw’urusenda cyane cyane urwoherezwa mu mahanga buragenda bwiyongera, ariko buracyahura n’imbogamizi zitandukanye, zituma umuhinzi ashobora kutabona amafaranga yaruteganyagamo ajya kwiyemeza kuruhinga.
Aborozi bo mu Karere ka Rubavu bakenera ibiryo by’amatungo bizwi nka ‘drêche’ biva mu ruganda rwa Bralirwa rukorera mu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko bibona umugabo bigasiba undi bitewe n’ubucuruzi buri mu kigo cya SOSERGI kibigurisha.
Amafi ni ikiribwa kigenda cyitabirwa cyane, bitewe n’uko hari abantu bavuga ko batagikunda kurya inyama zitukura, ahubwo bakarya amafi kuko yo afatwa nk’inyama z’umweru. Icyakora abayagura bagaragaza impungenge ku giciro cyayo kuko bavuga ko kiri hejuru.
Impuguke mu by’ubworozi bw’amatungo zivuga ko mu bituma inka zorowe zimererwa neza, harimo kuba zitagenerwa amazi cyangwa ngo ziyahatirwe nk’uko aborozi benshi babigenza, ahubwo ko ibyiza ari uko inka zegerezwa amazi, aho ziyashakiye zigasomaho.
Abacuruzi b’isambaza mu mujyi Kamembe baratangaza ko babonye igisubizo cyo kubika umusaruro w’isambaza usanzwe uboneka mu kiyaga cya Kivu.
Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, batangiye kwitabira guhinga ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa ‘Fer’, bivugwa ko bifasha mu kurwanya imirire mibi kuko bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare barifuza nkunganire mu bwatsi bw’amatungo kuko ngo imbuto yabwo ihenze itakwigonderwa na buri wese.
Umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP), ku wa 6 Ukwakira 2020 watangije igihembwe cyo guhinga ubwatsi bw’amatungo.
Leta y’u Buyapani ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), yahaye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) imbuto z’imboga zaguzwe amadolari ya Amerika ibihumbi 950, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 900.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Gatare mu Karere ka Gisagara, barishimira urugomero rw’amazi rwa Mushaduka rwatumye bava kuri toni ebyiri kuri hegitari bakaba basigaye barenza eshanu.
Abahinzi bo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Buyoga n’ituranye na wo, bavuga ko batangiye kubona umusaruro ndetse ko biteguye utubutse w’ibihingwa byoherezwa hanze kubera urugomero bubakiwe rutuma buhira imyaka yabo.
Nkongwa idasanzwe (Armyworm) ni icyonnyi cyibasira cyane cyane ibigori ariko inarya ibimera birenga 80, ikaba itandukanye na nkongwa yari imenyerewe uhereye ku miterere yayo n’uburyo yona.
Mu minsi yashize ibice by’igihugu byibasiwe n’ibiza birimo amazi y’imvura yaguye ari nyinshi ku buryo budasanzwe yibangiza imyaka mu mirima n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwifuza ko hasubizwaho kantine yahoze mu byuzi by’amafi bya Kigembe (abahaturiye bazi ku izina rya Rwabisemanyi), MINAGRI yo igashaka ko ubushakashatsi mu gutuma haboneka umusaruro uhagije w’amafi ari bwo bwabanza guhabwa imbaraga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko bwatangije gahunda yo gutuburira imbuto y’ibirayi muri ako karere, ku buryo abahinzi babyo bose bazajya babasha kuyibona bitabasabye kujya kuyihaha mu tundi turere.
Abakorera Umuryango ADENYA (Association pour le Developpement de Nyabimata) ukora umurimo wo gutubura imbuto y’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko babonye amakoperative manini bafatanya mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi, hamwe na sitasiyo ya RAB ya Nyamagabe na yo itubura imbuto y’ibirayi bahaza Amajyepfo yose.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere Rugaju Alex, avuga ko kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bitakomye mu nkokora gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Imiryango 112 y’abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo irimo ibice bibiri, abahatujwe muri 2019 bakaba bashinja abahabatanze, kwanga gusangira na bo umusaruro ukomoka ku nkoko zahawe uwo mudugudu.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yemereye abahinzi b’ibirayi bibumbiye muri Koperative IABNDI ubufasha bwo guhunika imbuto kugira ngo igabanuke guhenda.
Abatuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro mu Murenge wa Tabagwe bavuga ko gukorera hamwe bizafasha abafite ubumuga, abakecuru n’abasaza batabashije guhinga kubona umusaruro.
Abatuye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n’uko babona igihe cy’ihinga cyageze nyamara bakaba babona nta mvura iri kugwa.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yatangije umushinga uzamara imyaka itandatu mu Karere ka Kayonza, urwanya amapfa mu mirenge umunani yibasiwe n’izuba.
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Ggatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, baratangaza ko batangiye guhabwa imbuto.
Bamwe mu bahinzi mu Karere ka Gatsibo bavuga ko batangiye kugira impungenge zo kuzarumbya kubera ko batarabona imbuto y’ibigori nyamara barabwiwe ko imvura izacika kare.
Ntirandekura Ntakirende wo mu Mudugudu wa Subukiniro, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkingi yiciwe inka n’abarwanyi ba FLN none yashumbushijwe imbyeyi ihaka n’ikimasa icukije.
Guhera tariki ya 8 kugera ku ya 15 Nzeri 2020, Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ndetse n’abavuzi b’amatungo (Veterineri) bikorera bo muri ako karere, ubu bari mu gikorwa cyo gukingira amatungo magufi (ihene n’intama), indwara ya muryamo ikunda kuzibasira mu (…)
Urubyiruko rutandukanye ruri ku Mugabane wa Afurika rwaganiriye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame hifashishijwe ikoranabuhanga, akaba yarumenyesheje ko amahirwe yo kwikura mu bushomeri ari mu buhinzi.
Aborozi b’inka bo mu misozi ya Ndiza, ni ukuvuga mu Murenge wa Rongi n’indi iwukikije mu Karere ka Muhanga, bagiye kubakirwa ikusanyirizo ry’amata rizahesha agaciro umukamo wabo.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Bucagu Charles, arasaba abahinzi by’umwihariko abo mu turere tuzabonekamo imvura nke gutera imbuto hakiri kare, kugira ngo izacike imyaka iri hafi kwera.
Ababigize umwuga mu buhinzi bwa tungurusumu mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, bararira ayo kwarika nyuma y’uko batewe ibihombo no kubura isoko y’umusaruro wabo uheze mu mirima.