Iburasirazuba: Barasabwa gushyira imbaraga mu bworozi butanga umukamo utubutse

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, arasaba aborozi n’abavuzi b’amatungo kurushaho kuvugurura amatungo hagamijwe kugera ku mukamo mwinshi, cyane ko bagiye kubona uruganda ruzakenera amata menshi.

Barasabwa kuvugurura ubworozi bw'inka kugira ngo zitange umukamo utubutse
Barasabwa kuvugurura ubworozi bw’inka kugira ngo zitange umukamo utubutse

Yabibasabiye mu nama nyungurana bitekerezo aherutse kugirana na bo, yari igamije kwiga ku iterambere ry’ubworozi hagamijwe gusuzuma no gukemura ibibazo bigaragara mu makoperative y’aborozi n’amakusanyirizo y’amata, ikigega cya BDF, uruganda Inyange n’abakozi bashinzwe ubworozi mu mirenge.

Atangiza iyo nama, CG Emmanuel K. Gasana yibukije abayitabiriye ko Leta yafashe icyemezo cyo guha inzuri abaturage bo mu ntara ayoboye kugira ngo abe ari ho haba ikigega cy’igihugu ku bikomoka ku bworozi.

Yasabye abashinzwe ubworozi ndetse n’abayobozi guharanira ko ubworozi bukorwa neza, bugatanga umusaruro mwiza kandi mwinshi kuko Leta yabazaniye isoko.

Guverineri Gasana yasabye abayobozi b’amakoperative y’aborozi, abashinzwe ubworozi mu Turere no mu Mirenge ko kugira ngo haboneke umusaruro wo guhaza uruganda rurimo kubakwa rukora amata y’ifu, bisaba imbaraga zidasanzwe mu guhindura ubworozi bugamije kongera umukamo no guteza imbere ababukora.

Ati “Harimo kubakwa uruganda rukora amata y’ifu kandi ruzakenera amata menshi, birasaba ko muhindura mukorora inka zitanga umukamo mwinshi. Nibidakorwa uruganda ntimuzaruhaza, muhaguruke muvugurure inka kuko nibwo namwe muzabona inyungu”.

CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba
CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Mu Karere ka Nyagatare harimo kubakwa uruganda ruzakora amata y’ifu, bitegayijwe ko ruzaba rwuzuye muri Kanama 2022 rukazaba rufite ubushobozi bwakira litiro 500,000 ku munsi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Gashumba Gahiga, avuga ko uko imyaka igenda ishira indi ikaza ubworozi bukomeza kugenda burushaho gutanga umukamo mwinshi.

Yongeraho ko mu mwaka wa 2018, uruganda Inyange rwagemuwemo Litiro Miliyoni 17 z’amata, umwaka wa 2019 bagemura Litiro Miliyoni 20 na ho umwaka wa 2020 bagemura Litiro Miliyoni 23.

Gashumba avuga ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kugera muri uku kwa kane, uruganda Inyange rumaze kwakira amata y’aborozi Litiro Miliyoni umunani.

Muri iyo nama ariko hanagaragajwe ko umukamo ukiri hasi ugereranyije n’inka zihari.

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa inka 113,380 zitanga Litiro 90,000 ku munsi, muri Gatsibo habarurwa inka 81,783 zitanga umukamo wa Litiro 94,000 ku munsi mu gihe muri Kayonza inka 66,266 zitanga umukamo wa litiro 14,000 ku munsi.

Zimwe mu mbogamizi aborozi bagaragaje harimo ikibazo cy’igiciro gito cy’amata ,ahari aho litiro igura 180F urugero nka Kageyo muri Kayonza.

Aborozi bagaragaje ibibazo bafite bigomba kubonerwa umuti
Aborozi bagaragaje ibibazo bafite bigomba kubonerwa umuti

Hari kandi ikibazo cy’ahataragera amazi mu nzuri ndetse n’imwe mu mihanda ijya mu nzuri yangiritse cyane.

Umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe ubworozi, Dr solange Uwituze, yavuze ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye hagiye gukazwa ubukangurambaga mu kugera ku nka za kijyambere no gushaka uko ibibazo aborozi bafite birimo kubona umunyu w’inka, imiti n’ibindi babibone hafi kandi ku giciro cyiza hagamijwe ko barushaho gukora ubworozi bwa kijyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka