Barwanyaga amaterasi mu mirima yabo none basigaye bayifuza

Abahinzi batuye mu Murenge wa Ruheru mu Karere Nyaruguru, bavuga ko bataramenya akamaro k’amaterasi batayashakaga mu mirima yabo, none ubu abatarayakorerwa barayifuza.

Abatarakorerwa amaterasi barayifuza kandi mbere barayarwanyaga
Abatarakorerwa amaterasi barayifuza kandi mbere barayarwanyaga

Nk’abatuye mu tugari twa Remera na Mubuga turimo ubutaka buherutse gushyirwaho amaterasi ariko imirima yabo ikaba itaragezweho, bifuza ko na bo ubutaha bagerwaho.

Jeannette Uwambajimana utuye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Uwumusebeya avuga ko yari azi ko amaterasi ari ayo gutubya ubutaka gusa.

Ati "Nabonaga akamaro k’amaterasi ari ugutubya imirima y’abaturage. Nk’aho wagahinze ibiro 50 ukahahinga 30, ariko ubungubu mbona ari meza kuko afata amazi, imirima ntitwarwe nk’uko byagendaga, ahubwo n’abo batakoreye natwe twifuza ko batugeraho ".

Evariste Mporanyisenga na we ati “Gukorerwa amaterasi ubu navuga ko tubirwanira, kuko bagukatiraho ukababara. Twasanze mu materasi imvura n’amazi bitindamo, kandi uko iminsi igenda yicuma hakarushaho kwera".

Yongeraho ko yatangiye kubona akamaro k’amaterasi muri 2016, aho bayamushyiriye mu murima akabona impinduka.

Ati "Nubwo waraza umurima, urakomeza ugasarura ubwatsi wahinze mu mbavu z’iterasi. Ku murima wa are 50 mfite, uko ntemye ubwatsi nkuramo amafaranga ibihumbi hagati ya 60 na 70, kandi mbusarura gatatu ku mwaka".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu, Janvier Gashema, avuga ko n’abatarakorerwa amaterasi bakwiye gutegereza bihanganye kuko na bo amaherezo bazagerwaho.

Ati "Amaterasi atuma umusaruro wiyongera, kuko aho atari mbere kuri hegitari heraga toni zitagera kuri 15, ariko ubungubu muri rusange muri Nyaruguru tureza toni 26 kuri hegitari".

Anavuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 mu Karere ka Nyaruguru bakoze amaterasi kuri hegitari 170 mu Mirenge ya Ruheru, Rusenge na Kivu. Naho mu karere kose amaze gushyirwa kuri hegitari zisaga ibihumbi bitandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka