Nyagatare: Hegitari 150 zidahingwa kubera ko zuzuye amazi zigiye kubonerwa igisubizo

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, arizeza abahinzi mu gishanga cya Rwangingo, ko bazakorerwa umuferege uyobora amazi ku buryo hegitari 150 zidahingwa kubera amazi menshi zizahita zitangira guhingwa.

Hegitari 150 zitahingwaga zo muri Rwangingo zigiye kubonerwa umuti ubundi zibyazwe umusaruro
Hegitari 150 zitahingwaga zo muri Rwangingo zigiye kubonerwa umuti ubundi zibyazwe umusaruro

Yabibizeje ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2021, ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n’abahinzi mu gishanga cya Rwangingo, hagamijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi uboneka muri icyo gishanga.

Igishanga cya Rwangingo gifite ubuso bwa hegitari 924 zirimo 600 zituburirwamo ibigori, ubuhinzi bwa soya n’ibishyimbo ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare na hegitari 324 zihingwaho umuceri n’ibindi bihingwa ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo.

Abahinzi bakorera muri icyo gishanga babwiye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ko cyabateje imbere kubera umusaruro bakuramo.

Kalisa Eugene, umuyobozi wa Koperative Rwangingo Rice Growers, yagaragaje ikibazo cy’amazi yuzuye mu gishanga ku buryo hari hegitari 150 zidahingwa zuzuyemo amazi ndetse ngo akaba anazamuka agana mu mirima igihe hari imvura nyinshi.

Ati “Ubuso budakoreshwa bwuzuyemo amazi ni hegitari nka 150 kandi ikibabaje ni uko amazi akomeza kuzamuka ajya mu mirima yacu iri haruguru y’igishanga. Nyamara baciyemo umuferege amazi yakamuka ubwo buso na bwo tukabukoresha ariko ubu ntibubyazwa umusaruro”.

Dr Geraldine Mukeshimana, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi
Dr Geraldine Mukeshimana, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Minisitiri Mukeshimana avuga ko hari ibyo koperative idakora neza, ariko ko biteguye kuyifasha kugira ngo umusaruro witezwe muri icyo gishanga uboneke.

Avuga ko ku ikubitiro bagiye kubakorera umuferege munini utwara amazi ku buryo igishanga cyumuka ubuso butakoreshwaga na bwo bukaba bwakoreshwa ariko abahinzi na bo bakicira imiyoboro itwara amazi mu mirima yabo.

Yagize ati “Ikijyanye n’umuferege (Drainage), twavuganye na bo ko twakorana tugashyiraho umuferege munini (Drainage Pricipale), noneho na bo bakagenda bashyiraho iyindi mitoya igenda iwuvaho ijya mu mirima yabo”.

Indi myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo kongerera ubushobozi koperative ikoresha icyo gishanga cya Rwangingo, kwegerezwa ibikoresho by’ubuhinzi bigezweho harimo n’imashini zihinga no gusana umuhanda ufasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko.

Abahinzi ba Rwangingo bifuje ko basanirwa umuhanda ugeza umusaruro wabo ku isoko
Abahinzi ba Rwangingo bifuje ko basanirwa umuhanda ugeza umusaruro wabo ku isoko

Hari kandi kwegereza abahinzi inyongeramusaruro ku gihe, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ku kigero gikwiye isoko ry’umusaruro rihari, kwegerezwa amashanyarazi no guhana abavogera umuyoboro w’amazi bakawangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka