Nyaruguru: Minisitiri Gatabazi yemereye abahinzi ubuvugizi ku guhabwa ishwagara kuri nkunganire

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yemereye abatuye i Nyaruguru ubuvugizi ku kuzajya bahabwa ishwagara kuri Nkunganire nk’uko bigenda ku zindi nyongeramusaruro.

Yabibemereye mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye abandi mu Mirenge ya Ruheru, Nyabimata, Kivu na Muganza, ku itariki 5 Mata 2021 ubwo yari mu ruzinduko muri ako karere.

Ni nyuma y’uko bamubwiye ko mu byo babona byabafasha kugira ngo ubuhinzi bwabo burusheho kugenda neza, ari uko ahahanamye hose hashyirwa amaterasi, ariko na none bagahabwa ishwagara nk’uko bigenda ku zindi nyongeramusaruro.

Jérémie Rurangwa wo ku Ruheru yagize ati “Dufite ubutaka bwera ibirayi babukozeho amaterasi ariko aracyari makeya. Twifuzaga ko mwayongera, kuko ubushakashatsi twakoze nk’abaturage, natwe dukora ubushakashatsi, twasanze ku materasi umusaruro wikuba gatatu”.

Yunzemo ati “Ubutaka bwacu burasharira, bukenera ishwagara. Twifuzaga ko na yo yaza kuri Nkunganire nk’uko bigenda ku ifumbire mvaruganda”.

Narcisse Karengera, umuhinzi wabigize umwuga w’i Muganza, na we yagaragarije Minisitiri Gatabazi ko ishwagara ari yo ituma muri Nyaruguru beza, nyamara ikabageraho ihenze, bityo abakene ntibabashe kuyigondera.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida muri 2013 yarayitwemereye, ndetse yanambwiye ko nitutayibona nzajya kumureba. Singira ngo nzajye kumureba kandi muhari”.

Yakomeje agira ati “Mudufashe rwose ishwagara tuyibone, ku buryo n’abaturage ibageraho. Twebwe urugero tugezeho, twanayigurira. Ariko abaturage bagenzi bacu ntabwo bashobora guhinga ngo beze kubera ko nta bushobozi bwo kugura ishwagara bafite”.

Karengera yanifuje ko imisozi miremire y’i Nyaruguru yashyirwaho amaterasi yose, kugira ngo igihe bazabasha kugura ishwagara ijye iguma mu butaka ntitwarwe n’isuri.

Ubundi ifumbire ngo ibageraho ihagaze ku mafaranga 100 ku kilo, mu gihe hakenerwa toni 2.5 kuri hegitari ku ishwagara ya Mashyuza, na toni hagati ya 3 na 3.5 kuri hegitari ku ishwagara yavuye i Musanze. Kandi ngo nyuma ya buri myaka ibiri baba bagomba gushyiramo indi.

Minisitiri Gatabazi yasezeranyije abatuye i Nyaruguru ko hazaboneka umuti kuri icyo kibazo cy’ishwagara agira ati “Navuganye n’umuyobozi wa RAB ndetse na Minisitiri w’ubuhinzi. Iby’ishwagara barabikoraho, ba meya bazamenye icyo kubwira abaturage”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko Perezida w’u Rwanda yemerera abahinzi b’i Nyaruguru ishwagara yo kwifashisha mu buhinzi, hari iyo bazanye abahinzi bagomba kwishyura 50% by’ikiguzi, ariko ko abenshi batabyubahirije kuko batishyuye.

Mu bihe byakurikiyeho iyo bagiye bagura bayihaye abahinzi bahinga ahakimara kuremwa amaterasi, bityo ntihongera kuboneka ihabwa abaturage kugira ngo babashe kuyifashisha mu yindi mirima.

Ni na yo mpamvu n’ubuyobozi bw’ako karere butekereza ko icyaba cyiza ari uko abahinzi bajya bagura ishwagara nk’izindi nyongeramusaruro, batanyuze mu nzego z’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka