Rubavu : Gutera ubwatsi bw’amatungo bizakemura ikibazo cy’ibiryo byayo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’umushinga RDDP wo guteza imbere umukamo mu Rwanda batangije ibikorwa byo gutera ubwatsi bw’amatungo hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibiryo byayo no kongera umukamo ndetse no kugabanya ibibazo hagati y’aborozi n’abahinzi.

Bahagurukiye gutera ubwatsi bw'amatungo bagamije kongera umukamo
Bahagurukiye gutera ubwatsi bw’amatungo bagamije kongera umukamo

Ni ibikorwa bije bisubiza ibura ry’ibiryo by’amatungo aborozi bakuraga mu ruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa, bituma umusaruro w’amata ugabanuka.

Kigali Today iganira na Fidèle Rudasingwa, umukozi wa RDDP mu Karere ka Rubavu, yavuze ko bagamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi bw’amatungo kigira ingaruka ku bwiza n’ingano by’umusaruro ukomoka ku matungo.

Buri mwaka batangiza igihembwe cyo guhinga ubwatsi kugira ngo aborozi bagire umuco wo gukora ubworozi bw’umwuga kandi bubateza imbere.

Agira ati “Twatangije iki gikorwa kugira ngo dushishikarize aborozi gutera ubwatsi butanga umusaruro mwiza w’amata, bareke guha inka ibisigazwa by’ibirayi, karoti, imitumba n’ibindi batoragura kuko bigira ingaruka ku musaruro w’amata haba mu bwiza no mu ngano”.

Rudasingwa avuga ko ikibazo cy’ubwatsi bw’amatungo mu Karere ka Rubavu gihari, cyane cyane mu gihe cy’izuba aho aborozi babura ubwatsi baha amatungo, ibyo bikagira ingaruka ziva mu makimbirane y’abafite amatungo n’abakora ubuhinzi haba mu konesha no gushakisha ibiribwa by’amatungo.

Iyo gahunda yo gutera ubwatsi ikorerwa ku buso bw’imirima bafite kimwe no kubutera ku mirwanyasuri n’ahandi hafata amazi.

Rurangwa avuga ko umushinga wa RDDP wageze mu Karere ka Rubavu mu mwaka wa 2017 mu cyumweru haboneka litiro 11,500 z’amata agezwa ku makusanyirizo ayandi ntiyakirwe kubera ubuziranenge budahagije, ariko ibikorwa byo kwigisha aborozi kwita ku matungo n’umusaruro w’amata, ubu byatumye mu cyumweru haboneka litiro ibihumbi 100 naho amata atujuje ubuziranenge akagera muri litiro 30 gusa.

Ati “Iyo urebye intambwe yatewe, niho duhera dushishikariza aborozi gutera ubwatsi bw’amatungo bufite ubuziranenge butanga umukamo unoze, kuko bishoboka ko umukamo wakwiyongera ndetse aborozi bagashobora kwiteza imbere birushijeho”.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa inka ibihumbi 25 kandi inyinshi zibarizwa mu nzuri za Gishwati.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa nibura hegitare 130 ziteyeho ubwatsi buhabwa inka zororerwa mu biraro, ubuso bugaragara ko budahagije mu gihe ubusanzwe amabwiriza agena ko inka imwe irisha ku gice cya hegitare.

Ati “Tukaba dusaba aborozi guhindura unyumvire ntibumve ko inka itungwa n’ibisigazwa ku bitunga abantu, ahubwo bazihe ubwatsi bwabugenewe butuma zitanga umusaruro nk’uko abahinzi bakoresha inyongeramusaruro”.

Mu Karere ka Rubavu mu mwaka wa 2021 hateganyijwe guterwa ubwatsi kuri hegitare umunani (8) mu mirenge ikorerwamo ubworozi, ni ubuso bukeya ariko bwunganira ubwatsi bundi buboneka, cyane ko ahenshi hakorerwa ubuhinzi.

Ikibazo cyo gutera ubwatsi ku bafite amatungo bizagabanya amakimbirane y’aborozi n’abayobozi ba sosiyete ya SOSERGI icuruza ibikatsi by’inzoga zikorwa n’uruganda rwa Bralirwa bizwi nka drêche.

Mu Kwakira 2020 nibwo aborozi b’amatungo bagaragaje akarengane bakorerwa na sosiyete ya SOSERGI, bayishinja ikimenyane mu gutanga ibiryo by’amatungo ndetse bamwe mu bayobozi bayo bakabikoramo uburiganya mu kuzamura ibiciro byayo.

Cyakora umuyobozi wa sosiyete, Bizimana Eduard, yatangarije Kigali Today ko atari imikorere mibi nk’uko babishinjwa n’aborozi ahubwo ari ikibazo cy’ingano nke ya drêche ishakishwa n’aborozi kandi hataboneka ibakwiriye.

Agira ati “Si imikorere mibi no kuyibima, ahubwo aborozi bose bashaka drêche, aborora inka barayishaka, aborora ingurube barayishaka, nyamara uko bongera amatungo si ko drêche yiyongera kuko iboneka bitewe n’uko uruganda rukora, kandi na rwo rukora bitewe n’abaguzi rurimo kubona”.

Mu gihe aborozi benshi bari bahanze amaso drêche byatumaga badashyira imbaraga mu gutera ubwatsi bw’amatungo, mu gihe abahanga mu bworozi bavuga ko nubwo drêche ifasha inka gutanga umukamo mwinshi idafasha inka gutanga amata meza nk’inka yariye ubwatsi.

Ibyo bizakuraho uburiganya mu bucuruzi bwa drêche aborozi bashinja ubuyobozi bwa SOSERGI ibima drêche bukayigurisha ku giciro kiri hejuru.

Aborozi bavuga ko ubusanzwe ibiryo byuzuye imodoka ya Fuso, SOSERGI ibibagurisha ibihumbi 46 by’Amafaranga y’u Rwanda, ariko abayobozi ba SOSERGI bakayitangira ibihumbi 120.

Umwe mu borozi yabwiye Kigali Today ko umufuka w’ibilo 100 wuzuye drêche awugura ibihumbi bitanu, mu gihe Fuso yuzuye imifuka 55 y’ibilo 100 igurishwa ibihumbi 46, bivuze ko umufuka ugurwa nibura amafaranga 840 ariko iyo igiye kudandazwa hanze umufuka ugurishwa ibihumbi 5 bigatuma fuso igurishwa ibihumbi 275.

Gutera ubwatsi buhabwa amatungo atanga umukamo byakorohereza abakora ubworozi bw’ingurube n’amafi kuko byatuma igiciro cya drêche kimanuka bakabona ibiryo baha amatungo yabo hatabaye umubyigano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka