Amajyaruguru: Ibishyimbo n’Ibirayi byihariye ubuso bunini muri iki gihembwe cy’ihinga

Imibare y’Uturere uko ari dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, igaragaza ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021B, ibishyimbo ari byo bizahingwa ku buso bunini buhuje ugeranyije n’ibindi bihingwa bizibandwaho muri iki gihembwe kiba kigizwe n’itumba ryinshi.

Mu byo abahinzi bakangurirwa birimo no gukoresha imbuto nziza n'ifumbire kandi mu buryo bwubahirije ibipimo bigenwe. Aha ni mu Karere ka Burera ubwo batangizaga igihembwe cy'ihinga
Mu byo abahinzi bakangurirwa birimo no gukoresha imbuto nziza n’ifumbire kandi mu buryo bwubahirije ibipimo bigenwe. Aha ni mu Karere ka Burera ubwo batangizaga igihembwe cy’ihinga

Mu buso bukabakaba Ha 55000 buhuje ubutaka ku gihingwa cy’ibishyimbo mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Rulindo niko kari imbere y’utundi uko ari dutanu two mu Ntara y’Amajyaruguru, aho gateganya Ha 16221. Gakurikirwa n’Akarere ka Gakenke kazabihinga ku buso bwa Ha 15893, Burera Ha 13810 mu gihe uturere twa Musanze na Gicumbi two tuzahinga ibishyimbo ku buso buri munsi ya Ha ibihumbi 9 buri kamwe.

Muri iki gihembwe cy’ihinga kandi, Intara y’Amajyaruguru izibanda ku buhinzi bw’Ibirayi ku buso buhuje bwa Ha zisaga 16000 n’igihingwa cy’Ingano ku buso bwa Ha zikabakaba ibihumbi 9.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yashyize ahagaragara mu ntangiriro za Werurwe 2021, rikubiyemo ubutumwa yageneye Abahinzi n’Aborozi bose muri rusange, ku migendekere y’Igihembwe cy’ihinga cya 2021B.

Icyo gihe yatangaje ko igihembwe cy’ihinga kirangiye, cyagize umusaruro mwiza, bitewe n’uko abahinzi bubahirije ibisabwa mu kongera umusaruro. Icyo gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagaragaje ko mu buso bwari buteganyijwe guhingwaho mu gihembwe cy’ihinga gishize, bwose bwahinzwe 100% ndetse abahinzi bitabira gukoresha ifumbire ku kigereranyo kiyongereyeho 46,3%.

Abahinzi bakomeje kwitegura neza igihembwe cy'ihinga cya 2021B. Aya materasi ni ayo mu Karere ka Gicumbi
Abahinzi bakomeje kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cya 2021B. Aya materasi ni ayo mu Karere ka Gicumbi

Yibukije abahinzi ko iki gihembwe cy’ihinga cya 2021B, kiba kigizwe n’itumba ry’imvura nyinshi, ariko icika hakiri kare. Icyo gihe yaburiye abahinzi ko imvura isanzwe igwa muri iki gihe cy’itumba iziyongeraho gato, kandi ahenshi mu gihugu ikazacika mu mpera za Gicurasi 2021.

Abahinzi banibutswa ko kugira ngo umusaruro witezwe mu gihembwe cy’ihinga cya 2021B uzaboneke, basabwa kubahiriza no gushyira mu bikorwa gahunda zose zo kunoza ubuhinzi nko kurwanya isuri, gutegura imirima hakiri kare no gutera imbuto ku gihe kandi nziza bubahiriza ibipimo bayiteraho. Hari kandi kwibanda ku bihingwa byatoranyijwe bigahingwa ku buso bwose buhuje ,no kurwanya indwara n’ibyonnyi bikunze kwibasira ibihingwa bigateza abahinzi ibihombo.

Mu bindi abahinzi n’aborozi basabwa kwitaho, ni ukwitabira gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, kuyakingiza kugira ngo arindwe indwara ziyibasira cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi.

Amaterasi y'indinganire ateguwe neza ari mu byongera umusaruro w'ubuhinzi. Aya yatunganyijwe mu Karere ka Burera
Amaterasi y’indinganire ateguwe neza ari mu byongera umusaruro w’ubuhinzi. Aya yatunganyijwe mu Karere ka Burera

Umusaruro w’iki gihembwe kirangiye cyane cyane uw’igihingwa cy’ibigori, abahinzi bakanguriwe kubahiriza ibisabwa byose mu kuwufata neza kugira ngo uzabone isoko ryizewe.

Igihembwe cy’ihinga cya 2021B cyatangiranye n’impera za Gashyantare 2021. Mu Ntara y’Amajyaruguru abahinzi bamaze gutegura imirima no kuyiteramo ibihingwa byatoranyijwe, ahandi imyiteguro irarimbanije; kandi ngo ikirere nikibahira, bizeye neza kuzabona umusaruro ufatika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka