Gakenke: Koperative Dukundekawa yashoye miliyoni 209 ngo itunganyirize kawa mu Rwanda

Mu rwego rwo kurushaho kongerera ubushobozi ubuhinzi bwa kawa igatunganyirizwa mu Rwanda hagamijwe gufasha Abanyarwanda kuyibonera hafi, Koperative y’abahinzi ba kawa yitwa “Dukundekawa”, yatangiye umushinga wo gutunganyiriza kawa yabo mu Rwanda uzatwara miliyoni 209Frw.

Bishimiye intambwe Koperative imaze kugeraho
Bishimiye intambwe Koperative imaze kugeraho

Mu muhango wo kumurikira abahinzi ibyagezweho no kubaha inyungu ku musaruro wabo wabereye mu Murenge wa Ruli ku biro by’iyo koperative ku wa mbere tariki 01 Werurwe 2021, Mubera Céléstin, Perezida w’iyo koperative, yavuze ko uwo mushinga bagiye gutangiza wo gutunganyiriza kawa yabo mu Rwanda watewe inkunga n’Ikigega cy’Abanyamerika Gitsura Amajyambere, aho ku ikubitiro hari kubakwa inzu yo gukoreramo hagurwa n’imashini zabugenewe.

Ni nyuma y’uko byagaragaye ko umusaruro wabo ukomeje gutunganyirizwa hanze y’igihugu kawa yabo ntigere ku baturage uko bikwiye, aho mu mwaka wa 2019 bohereje mu Budage Kontineri 11 za kawa, kontineri imwe ikaba ingana na toni 19 n’ibiro 200.

Mu mwaka wa 2020 hoherejwe Kontineri 6, aho imwe n’igice gusa ariyo yacururijwe imbere mu gihugu, uyu mwaka wa 2021 mu mahanga hakaba hamaze koherezwa Kontineri imwe.

Uwo muyobozi avuga ko nyuma yo kubona ko umusaruro wabo hafi ya wose utunganyirizwa mu mahanga, ngo nibwo ubuyobozi bwa Koperative bwagiranye ibiganiro n’icyo kigega cy’abanyamerika bemeranya ku mikoranire.

Yagize ati “Dufatanyije n’umuterankunga witwa USADF, Ikigega cy’Abanyamerika Gitsura Amajyambere, badufashije bakurikije uko kawa yacu yari iryoshye baravuga bati, ariko tubafashije ntiyakorerwa hano mu Rwanda ikajya iva muri Dukundekawa igeze ku musozo?”

Arongera ati “Nibwo baduteye inkunga badusaba ko tubona inzu, murayibona iyi nzu iri gusanwa byari ibiro bisanzwe bya Koperative. Uwo mushinga uratwara miliyoni 209 z’Amanyarwanda, turimo kuvugurura inzu no kugura amamashini ku giciro gisaga miliyoni 100, harimo imashini izajya ikaranga, isya n’izajya ifunika ku buryo kawa izajya iva mu ruganda yakorewe byose”.

Bimwe mu bikoresho bitunganya kawa byarahageze
Bimwe mu bikoresho bitunganya kawa byarahageze

Uwo muyobozi avuga ko harimo inyungu zinyuranye cyane cyane ku banyamuryango, aho uruganda ruzinjiza menshi, abanyamuryango bakabona inyungu ihagije ku mugabane kandi n’umunyarwanda akayibonera hafi inakorewe mu gihugu cye aho gutegereza ko itunganyirizwa mu mahanga.

Abanyamuryango bishimiye kugabana inyungu ya miliyoni hafi 55

Mu gihe iyo koperative ikomeje kwesa uduhigo mu kugira ikawa iryoshye ku isi, abanyamuryango bayo n’abahagemura akanyamuneza ni kose, nyuma yo kubwirwa ko bagiye kugabana amafaranga angana na miliyoni 54 n’ibihumbi 900.

Nyirandabimana Florence wahize abagore bose mu kugemura umusaruro mwinshi wa kawa yacyuye asaga ibihumbi 99
Nyirandabimana Florence wahize abagore bose mu kugemura umusaruro mwinshi wa kawa yacyuye asaga ibihumbi 99

Ngo gutanga iyo resiturune biri mu rwego rwo gufasha abahinzi kunga ubumwe, kugarura icyizere mu banyamuryango, dore ko mu myaka yahise bagize ubuyobozi bubi hanyerezwa miliyoni zisaga 90.

Nyuma y’icyo gihombo abaturage bitoreye ubuyobozi mu gihe ababigizemo uruhare bashyikirijwe inkiko, mu mwaka batoye ubuyobozi bushya hakaba habonetse inyungu y’amafaranga asaga miliyoni 54 arizo bagiye kugabana.

Byashimishije abaturage, bamwe bavuga ko urukundo bafitiye kawa rurushijeho kwiyongera, aho biyemeje gukomeza kuyifata neza bongera umusaruro.

Buri muturage arahabwa resiturune hagendewe ku ingano y’umusaruro yagemuye mu ruganda, aho uwahize abandi yahawe amafaranga asaga ibihumbi 400.

Nyiransabimana Florence wahize abagore bose bo muri koperative kugemura umusaruro mwinshi yishimiye amafaranga yahawe akabakaba ibihumbi 100.

Ati “Ngiyi sheke barayimpaye, barantunguye ibyishimo birandenze banyongereye imbaraga nyinshi mu buhinzi bwa kawa, reba muri ibi bihe bya corona guhabwa amafaranga ibihumbi 99 ni menshi cyane. Umwaka utaha banyitege ngiye kuzitaho ku buryo budasanzwe, byose biraturuka ku bayobozi beza twitoreye nyuma y’abatuyoboye mbere batwibye”.

Arongera ati “Ndi umupfakazi ariko wihagazeho udasabiriza, ntunze abana babayeho neza muri make ntacyo mbuze kubera kawa, ndasaba abadahinga kawa kubizamo kuko iratanga ubukungu kubayihinga, ubu abadusize bakava muri Koperative umutima uradiha”.

Abagemuye umusaruro mwinshi wa kawa bacyuye ubwasisi butubutse
Abagemuye umusaruro mwinshi wa kawa bacyuye ubwasisi butubutse

Rutabagisha Augustin wahembwe nk’indashyikirwa mu kugemura kawa nyinsi yahawe amafaranga bihumbi 420.

Ati "ibihumbi 420 barayampaye da! Nta mugayo ndakora ibyo nzi nk’ubu mfite igipimo cya kawa gifite ibiti ibihumbi 3050, nzifata neza kandi ubu zamaze kunkiza, inzu ya miliyoni 10 ndayujuje, abana babayeho neza nareze n’imfubyi enye zose ndazirihira amashuri, mbaye uwa mbere nyuma yuko uyu mwaka ngemuye toni eshanu n’ibiro 450”.

Koperative Dukundekawa ikorera mu Karere ka Gakenke igahuza Umurenge wa Ruli na Coko aho ifite ishami no muri Kamonyi, abanyamuryango bayo bafashijwe mu kubona imibereho myiza muri ibi bihe igihugu cyugarijwe na COVID-19.

Abahinzi bafashijwe asaga miliyoni 38, nk’uko Nshimyimana Ernest, Umuyobozi mukuru wa Koperative Dukundekawa yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Iyi koperative yagiye igira ibizazane bishingiye ku buyobozi ariko aho Nyakubahwa Minisitiri w’intebe adusuriye agatanga umuyoboro, itabaza yacanye ryo gukora duharanira iterambere ry’umuturage ntabwo duteze ko rizazima”.

Ati “Ubu umuhinzi arishimye, twabahaye asaga miliyoni 54 z’ubwasisi, kandi hari n’izindi nyungu abahinzi bagiye babona mu mwaka ushize, aho miliyoni zisaga 38 zakoresheje mu gufasha abahinzi guhangana n’icyorezo cya COVID-19 aho bahawe ibiribwa, ibikoresho binyuranye bibafasha mu buhinzi no kubazigamira muri ejoheza”.

Uwo muhango wo gushyikiriza abaturage inyungu ku musaruro wabo ni igikorwa cyashimwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV wafunguye ku mugaragaro uwo muhango avuga ko ari kimwe mu bigiye gutuma abaturage barushaho kongera umusaruro.

Baremeza ko kawa yabateje imbere
Baremeza ko kawa yabateje imbere

Yavuze ko nyuma yuko abayoboraga koperative batumye igwa mu bihombo, none mu gihe cy’umwaka bakaba bagiye kugabana amafaranga miliyoni zisaga 54 bafite n’umushinga wo kubaka uruganda rutunganya kawa yabo rwa miliyoni zisaga 200 ari igikorwa cyo gushima.

Ati “Mu gihe cyatambutse ubuyobozi bwa koperative bwari bwarayizambije bwarayigize akarima kabwo, ariko aho buviriyeho urabona ko ibiri gukorwa ari nk’ibitangaza aho mu mwaka umwe abaturage bagiye kugabana inyungu y’amafaranga asaga miliyoni 54. Ikindi batangiye n’umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya kawa rw’agaciro ka miliyoni zisaga 200, ni ibikorwa by’indashyikirwa byo gushyigikira”.

Koperative Dukundekawa yatangiye mu 2000, aho yatangiye ari ishyirahamwe ry’abanyamuryango 300.

Koperative Dukundekawa ifite ubwanikiro buhagije
Koperative Dukundekawa ifite ubwanikiro buhagije

Mu mwaka wa 2003 nibwo iryo shyirahamwe ryatewe inkunga ya miliyoni 40 na Minisiteri y’Ingabo z’igihugu kugira ngo bagure imashini zitunganya kawa banagura n’ubutaka bwo gukoreramo, ndetse muri 2004 bemererwa kuba Koperative aho yakomeje kwaguka kugeza ubwo ihawe icyemezo cyo gutunganya n’ibikomoka ku bworozi.

Ubu koperative igizwe n’abanyamuryango 1193 barimo 259 b’abagore n’abagabo 934, aho ifite isoko mu bihugu binyuranye, 60% kawa yabo yoherezwa i Burayi, 30% muri Amerika mu gihe 10% ijya muri Aziya

Guverineri Gatabazi yashimiye abaturage bakomeje kongera umusaruro wa kawa
Guverineri Gatabazi yashimiye abaturage bakomeje kongera umusaruro wa kawa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka