Harakorwa ubushakashatsi ku gutera insoro inka zikabyara inzungu 100%

Mu rwego rwo kuvugurura icyororo cy’inka kugira ngo hagerwe byihuse ku zitanga umusaruro ufatika, mu Rwanda harimo gukorwa ubushakashatsi ku kurema insoro no kuzitera inka, zikazabyara iz’izo zikomokaho 100%.

Zimwe mu nyana zo muri RAB zavutse biturutse ku nsoro
Zimwe mu nyana zo muri RAB zavutse biturutse ku nsoro

Nk’uko bisobanurwa na Eng. Aimable Murera, umushakashatsi mu ishami rishinzwe kwita ku bikomoka ku matungo muri RAB, akaba umwe mu bagize itsinda ry’abashakashatsi b’Abanyarwanda babyigishijwe ubu bakaba bari kubishyira mu bikorwa, gutera inka urusoro bivuga ko uyitera inka ikimara kwikora haturutse ku guhura kw’intanga ngore n’intanga ngabo z’izindi nka, ikazabyara inka ifite amaraso nk’ay’izo ikomokaho, atandukanye n’ay’iyo yakuriyemo ari yo umuntu yakwita nyina.

Ngo binyuranye no gutera intanga, kuko iyo uteye inka intanga bwo havuka ifite amaraso y’ikimasa cyavuyeho izo intanga, n’ay’inka yazitewe.

Ubu bushakashatsi bwo gutera inka insoro mu Rwanda bwakozwe muri 2011 buza kuba buhagaze, hanyuma bwongera gushyirwamo imbaraga n’umushinga wa RAB wo guteza imbere inka z’umukamo, RDDP, muri 2018-2019.

Eng. Murera agira ati “Ni ubushakashatsi butamaze igihe kinini mu Rwanda no hanze yarwo. Uko bigenda, dufite inka z’ibyiciro bibiri, izishobora kuduha insoro, n’izo duteramo insoro”.

Akomeza agira ati “Mu bisanzwe iyo inka yarinze, itanga intanga ngore imwe. Kugira ngo itange insoro nyinshi, tuyitera imisemburo ituma irekura intanga ngore nyinshi, hanyuma tukayitera intanga ngabo, nuko tukazakuramo insoro zikoze biturutse ku guhura kwa za ntanga”.

Iyo inka yitezweho insoro imaze guterwa intanga, bategereza hagati y’iminsi itandatu n’irindwi, bakabona kuzikuramo. Kugeza ubu inka yatanze insoro nyinshi ngo ni iyatanze 12, kandi ngo hari n’izagiye zitanga ebyiri, eshatu n’enye.

Naho ku bijyanye n’inka zitanga insoro, Eng. Murera agira ati “Inka ziterwa insoro na zo duhagarika aho zari zigeze mu bijyanye n’imyororokere, tukazirindisha, tukazazitera insoro hagati y’umunsi wa gatandatu n’uwa munani zirinze. Dushobora gutera insoro twikuriye mu nka, cyangwa izavuye hanze y’u Rwanda”.

Ubu bushakashatsi bukorwa muri 2011 ngo havutse inka 2 ziturutse ku nsoro, ariko guhera muri 2018 kugeza muri 2020 ngo hamaze kuvuka 48 haba muri sitasiyo za RAB ubu bushakashatsi bukorerwamo ndetse no mu nka z’abaturage.

Murera ati “Muri 2018-2019 havutse inyana 7 muri RAB ndetse n’esheshatu muri Nyanza na Muyira na Kinigi. Icyo gihe twazivukishije ku rugero rwa 25%. Muri 2019-2020 havutse inyana 27 muri RAB n’esheshatu mu borozi, aho ho zavutse ku rugero rwa 33%. Muri uyu mwaka turashaka kugeza kuri 50%. Ni ukuvuga ko ku nka 100 tuzatera insoro, hazavuka byibura inyana 50”.

Ubwo bushakashatsi barimo gukora ngo buzakemura ikibazo cyo guhendwa n’inka ziturutse mu mahanga ndetse no kumenyera ikirere cyo mu Rwanda, kuko wasangaga inka z’icyororo gitanga umusaruro ufatika ziza mu ndege, zikagera mu Rwanda zihenze, zanagera mu Rwanda kumenyera ikirere cyaho bikagorana.

Ati “Nk’inka yo mu bwoko bwa Frizone wajyaga kugura muri Afurika y’Epfo cyangwa mu Buholandi, dushobora kuyitera inka yacu ikaza ari frizone yuzuye. Cya giciro cyo kwikorera na kwa guhenda, kuko urusoro rutagura nk’inka ihagaze, no kuba yahatswe n’inka yo mu Rwanda, hari akantu gatoya izakuraho ko kwihanganira iki kirere”.

Urugero rw’uko inka z’icyororo zivuye hanze zigera mu Rwanda zihenze, ni uko nko muri RAB hari impfizi yaguzwe kugira ngo ijye ikurwaho intanga zo kwifashisha mu kuvugurura icyororo yatwaye miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu abaterewe insoro mu Mirenge ya Kibilizi na Muyira muri Nyanza, bishimira ubwoko bw’inka za Jersey bavukishije, kandi batangiye gutekereza ko mu bihe biri imbere ari bwo bwoko batekereza korora kuko ngo babonye zirya bikeya ugereranyije n’izo mu bwoko bwa Frizone.

Alexis Riyombyana ati Jersey icyiza cyayo yenda kunganya amata na Frizone kandi yo yariye bikeya
Alexis Riyombyana ati Jersey icyiza cyayo yenda kunganya amata na Frizone kandi yo yariye bikeya

Paul Nsigaye utuye mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibilizi, amaze kuvukisha ebyiri. Iya mbere yari ikimasa ubungubu yaguriwe na RAB, iya kabiri na yo ni inyana ubu ifite amezi arindwi. Ayororanye n’izindi enye zo mu bwoko bwa frizone.

Agira ati “Ziriya nka zikunda kurya, zigahaga vuba kandi zariye bikeya. Mbonye zitanze umusaruro nagabanya Frizone nk’uko nagiye ngabanya ku nyarwanda”.

Yunganirwa na Alexis Riyombyana w’i Nyamiyaga mu Murenge wa Muyira, na we ufite inka yo mu bwoko bwa Jersey ubu yamaze kwima.

Agira ati “Frizone yahaze cyane irusha amata Jersey, ariko Jersey ikiza cyayo yenda kunganya amata na Frizone kandi yo yariye bikeya. Muri iki gihe tugezemo urwuri ni rukeya, amasambu ni mato. Hakenewe inka ntoya nk’iyingiyi kuko inini za Frizone zigoye cyane. Njya mbona n’abazihabwa muri Girinka usanga banduranya n’abitereye utwatsi. Izi bazishobora pe”.

Joseph Nshokeyinka, ushinzwe gahunda zo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo mu mushinga RDDP, avuga ko inka ya Frizone cyangwa Jersey iri mu Rwanda itamera neza nk’iyo iri mu gihugu ikomokamo, ariko na none ngo umworozi wo mu Rwanda uringaniye washoboye kuyiha ubwatsi bw’ibanze akarenzaho n’ibiyongerera umukamo, na we imuha umusaruro.

Ati “Kuri Jersey yabona hagati ya litiro 10 na 15 z’amata ku munsi, naho Frizone ikamuha hagati ya litiro 15 na 20 ku munsi”.

Nshokeyinka avuga ko kugeza ubu igikorwa cy’ubushakashatsi bwo gutera insoro mu nka umushinga RDDP umaze kugitangaho miliyoni zibarirwa muri 50 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka