Kayonza: Akato k’amatungo kubera uburenge kakuweho

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yakuyeho akato k’amatungo mu Karere ka Kayonza kari kamazemo amezi atatu arenga.

Akato k'amatungo muri Kayonza kakuweho
Akato k’amatungo muri Kayonza kakuweho

Itangazo MINAGRI yasohoye rishingiye ku rindi no 001/11.30M ryo kuwa 06 Mutarama 2021, rirebana no kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’indwara y’uburenge yari yagaragaye mu nka zororewe mu mudugudu wa Mucucu, Akagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi Akarere ka Kayonza;

Ashingiye ku itegeko no 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 49, ivuga ko icyemezo cyo kuvanaho itangaza ry’ubwandu bw’indwara y’uburenge gifatwa nyuma y’iminsi 21, itungo rya nyuma ryari ritakiri mu bworozi, kandi hamaze kubahirizwa uburyo bwose bwo kurwanya no kwirinda iyi ndwara;

Ashingiye kuri raporo y’itsinda ryakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe mu kurwanya indwara y’uburenge mu mudugudu wa Mucucu Akagari ka Buhabwa, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, aho bigaragara ko hashize iminsi irenga 21, inka ya nyuma yagaragaje ubwandu bw’Uburenge muri ako gace Ikuwe mu bworozi;

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje abantu bose, cyane cyane aborozi bo mu Karere ka Kayonza, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ko akato k’amatungo n’ibiyakomokaho kari kashyizwe muri ako karere gakuweho, bityo ingendo z’amatungo (inka, ihene, intama, ingurube) n’ibiyakomokaho zikaba zemewe mu Karere ka Kayonza kimwe n’ahandi hose mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi akaba yaboneyeho gusaba abayobozi mu nzego z’ibanze, abashinzwe umutekano, aborozi n’abandi bose bireba, gukomeza kurushaho gutanga umusanzu wabo mu kurushaho gukumira uburwayi bw’amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka