Gakenke: Ubuhinzi bw’inanasi bwinjiriza abaturage miliyoni zisaga 300 ku mwaka

Inanasi ni igihingwa kiri mu biza ku isonga mu kuzamura iterambere ry’abatuye Akarere ka Gakenke, aho byibura buri mwaka batabura umusaruro ufite agaciro ka miliyoni 318, abaturage bakaba bakomeje kugana ubwo buhinzi bagize umwuga, mu rwego rwo kuzamura iterambere ryabo.

Abatuye Akarere ka Gakenke bishimiye ubuhinzi bw'inanasi bubafasha mu iterambere ryabo
Abatuye Akarere ka Gakenke bishimiye ubuhinzi bw’inanasi bubafasha mu iterambere ryabo

Mu mirenge 19 igize ako karere, umunani muri yo yiyemeje guhinga inanasi mu buryo bw’umwuga aho ubuso bwa hegitari 2,600 muri ako karere bwiharirwa n’igihingwa cy’inanasi, mu mwaka hagasarurwa toni zitari munsi ya 2,100.

Abakora ubwo buhinzi baremeza ko bukomeje kubazamurira iterambere dore ko bamaze kwibumbira mu makoperative, gukorera hamwe bikaba bikomeje kubafasha guteza imbere ubwo buhinzi.

Muhawenimana Immaculée, umwe muri abo bahinzi b’inanasi bibumbiye muri Koperative COAFGA, agira ati “Twahisemo kuva mu bindi twita ku buhinzi bw’inanasi nk’igihingwa tubona ko gikomeje kuduteza imbere, ku mwaka twinjiza amafaranga menshi gusumbya ayo twabonaga mu buhinzi busanzwe”.

Mugenzi we ati “Ni igihingwa kimaze imyaka isaga 40, nta gaciro twagihaga ariko aho tumenyeye ubukungu bucyihishemo twacyitabiriye turi benshi, kandi rwose mu mwaka umuntu aba abonye igishoro yakoresha muri bisinesi zinyuranye. Bitandukanye n’ibindi bihingwa aho umuntu ahinga ubukungu bwe bukagarukira mu kubona ibyo kurya gusa”.

Abo bahinzi bavuga ko biteguye kongerera agaciro inanasi beza, kugira ngo amafaranga yiyongere banazigemure mu mahanga zumishije, bakaba bafite intego yo kongera ubuso bahingaho inanasi aho bizeye imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa bazibagurira, bagahamya ko batazigera babura isoko.

Isoko rinini abo baturage bafite ni irya Rwiyemezamirimo Sina Gerald ugura hafi 70% by’inanasi beza, aho azinyuza mu nganda mu rwego rwo kuzongerera agaciro akazibyazamo imitobe n’ibindi, mu gihe izindi ziribwa n’abaturage basanzwe hakaba n’izijyanwa mu masoko hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, avuga ko inanasi zifatiye runini ubukungu bw’Akarere n’abagatuye, aho ngo ubwo buhinzi babukurikiranira hafi mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kububyaza umusaruro.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari gahunda yo gufasha abo bahinzi mu kuzongerera agaciro mu buryo bwo kuzumisha mu rwego rwo kuzishakira amasoko mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi.

Inanasi mu Karere ka Gakenke zihinze ku buso bwa hegitari 2100
Inanasi mu Karere ka Gakenke zihinze ku buso bwa hegitari 2100

Abahinzi b’inanasi babigize umwuga (banini) mu Karere ka Gakenke basaga 1900, aho bemeza ko zimaze kubateza imbere mu buryo bufatika, bamwe muri bo bakemeza ko zabakuye mu miturire mibi bakaba barubatse inzu zijyanye n’igihe, banakora ibindi bikorwa binyuranye birimo ubucuruzi n’ibindi.

Akamaro k’inanasi, uretse kuba zizamura iterambere ry’umuhinzi, ngo ni n’igihingwa kizwiho gufata ubutaka zikaburinda isuri dore ko Gakenke ari akarere k’imisozi miremire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mfite ikibqzo nibaza,mbese muturere twose two mu Rwanda twahingwamo inanasi?
URUGERo:Nyagatare
Nimutubarize impuguke

MURAKOZE!

Alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2022  →  Musubize

Aba baturage bo mumajyaruguru ni abakozi !!! Mukore usine ya jus ! Nibindi mushake nukuntu mwakumisha umusaruro muzabona inyungu

Luc yanditse ku itariki ya: 2-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka