Muri Wisdom School indabo zasimbujwe imbuto bateza imbere icyiswe ‘Zero Hunger’

Ishuri rya Wisdom riherereye mu Karere ka Musanze mu ntego ryihaye harimo gutoza abana kwiga bagamije guhanga umurimo unoze aho mu masomo yabo hiyongeraho ubumenyingiro kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Ubu noneho bamaze gushyirirwaho gahunda ifasha abana kurwanya inzara yiswe “Zero Hunger”.

Ubusitani bwa Wisdom School buhinzemo imyaka basimbuje indabo
Ubusitani bwa Wisdom School buhinzemo imyaka basimbuje indabo

Zero Hunger Project ngo yashinzwe mu rwego rwo gutoza umwana kurwanya inzara, kugeza ubwo mu Rwanda ikigero cy’abafite inzara kizasigara kiri kuri zeru, ibyo bakazabigeraho bifashishije ubumenyi batozwa n’ishuri.

Nduwayezu Elie, Umuyobozi wa Wisdom School, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ubwo abanyeshuri bamurikiraga itangazamakuru imikorongiro yabo, yavuze ko ibyari indabo z’imitako muri icyo kigo byasimbujwe indabo ziribwa mu rwego rwo gutoza abana gukura baharanira kwihaza mu biribwa.

Yagize ati “Muri Wisdom School nta mwana urwara kubera kubura indyo yuzuye, ni ‘zero hunger’ rwose ni ukuvuga ngo ‘nzara ni zero’, bivuze ngo nta nzara iteze kuboneka muri Wisdom School, aha hose mubona hari ibyatsi bya pasiparumu tuhashyira ibiribwa uretse hamwe twasigiye abana bicara baruhuka.

Muri Wisdom School ibishishwa bya Avoka bibyazwa umusaruro
Muri Wisdom School ibishishwa bya Avoka bibyazwa umusaruro

Arongera ati “Indabo zabaga aha twabonye ko ntacyo zitumariye ndetse na pasiparumu, kuko ibyo ntibiribwa ariko imboga n’amatunda na byo ni indabo ariko zitanga ibiryo, hano muri Wisdom nta mwana watinyuka gucira hasi kuko nacira hasi aracira ku ruboga cyangwa ku rubuto. Abana bamaze kumenya ko ibidukikije bya mbere ari izi mbuto n’imboga. Gutera izi ndabo ziribwa byatumye tubona ibiribwa. Abana ikigo gicumbikira baragera mu 1000, iyo twasaruye buri mwana abona itunda, ikinyomoro, avoka ku isahani ye”.

Uretse kwihaza mu biribwa kandi, abo bana batojwe no kubyaza umusaruro izo mbuto cyane cyane avoka aho bazikuramo amavuta, isabune n’ibindi, bakaba bakomeje kwikorera n’imitobe (Jus), bifashisha ibyuma kabuhariwe biboneka muri Laboratwari y’ishuri.

Bamwe mu bana baganiriye na Kigali Today, bagiye bishimira urwego bagezeho bakora imirimo ibafasha guhanga umurimo, bikazabafasha ubwo bazaba bageze hanze y’ubuzima bw’ishuri.

Abana biga muri Wisdom School bazi gukoresha mikorosikopi
Abana biga muri Wisdom School bazi gukoresha mikorosikopi

Uwashema Josiane wiga mu mwaka wa gatatu, yerekanye uburyo bapima ibiribwa ngo bamenye ikigero cy’intungamubiri bifite hifashishijwe Laboratoire, avuga ko ubumenyi afite mu gupima ibyo biribwa azabugeza mu baturage mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana.

Ati “Ibitera igwingira mu bana, nuko ababyeyi badafite ubumenyi kubyo bagaburira abana, ugasanga batetse inkono yuzuye ariko wareba intungamubiri ziri mubyo batetse ugasanga ntabwo zihagije, ugasanga umubyeyi yujuje isahani agaburiye umwana ariko ntacyo bimumariye kuko bidakungahaye kuri za ntungamibiri zikubiyemo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga”.

Iranzi Verdic wiga mu mwaka wa mbere yagaragaje ubumenyi bukubiye mu mikorongiro yize, yo gukora Jus na Parufe (umubavu).

Ati “Ikoranabuhanga no guhanga umurimo nibwo bukungu muri byose, nkubu ndi mu wa mbere ariko nzi gukora neza Jus mu mbuto zinyuranye na parufe, ntabwo nzigera mba umutwaro ku gihugu, ibi nize bizamfasha guhanga akazi no kurwanya ubukene, sinzigera nsaba akazi ahubwo nzagatanga mu ruganda nzubaka”.

Ubusitani bwa Wisdom School babuhinzemo ibiribwa
Ubusitani bwa Wisdom School babuhinzemo ibiribwa

Ingabire Kevin wiga mu mwaka wa Kane ati “Igitekerezo cya Zero hunger kiri kutwubaka cyane, twaricaye dusanga tudakwiye gujya tugaburirwa hano mu kigo ari uko bavuye kuduhahira mu masoko, niyo mpamvu twamaze kwihaza mu biribwa, biradushimisha iyo batugaburira ibyo twihingiye”.

Arongera ati “Kwihangira imirimo biroroshye ubu nakora ifumbire, nakora amata y’ifu nakora amata nyakuye muri soya ayo yo anavura indwara, ibyo nakora ni byinshi, nyuma yo kurangiza amashuri ntabwo nzata umwanya ngo ndasaba akazi kuko ubumenyi mfite burahagije, ubu iyo ndi mu biruhuko nkora amasabune ku buryo bifasha ababyeyi”.

Mutesi Francine wize gukora umuti wica udukoko Insecticide ati “Ibintu twakoze ni byinshi, mbere na mbere twakoze insecticide twifashishije urusenda, isabune na Alcool, ni umuti ushobora kurwanya ibyonnyi mu murima ariko itangije ibidukikije, ni ukuvuga ngo yica udusimba twonona imyaka gusa ariko ibifite akamaro ntabwo ibyica, ntabwo yakwica inzuki n’izindi nyamaswa, twize no gukora amavuta meza ku ruhu, ikindi twakoze ni amata ya soya, twayakoze nyuma yo kubona ko mu gihugu cyacu harimo ikibazo cy’igwingira, tubikora twifashishije soya”.

Isabune abana bakoresha ni izo bikorera
Isabune abana bakoresha ni izo bikorera

Umwarimu w’ibinyabuzima muri Wisdom witwa Baraka John Paul, avuga ko ubumenyi bugezweho muri iki gihe ari ukwigisha abana ubumenyi bashyira mu bikorwa, mu rwego rwo kubategurira kwihangira umurimo.

Ati “Muri Wisdom ibyo kwigisha tewori byabaye nk’amateka, tugerageza gutegura abana cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu kubafasha kwihangira imirimo, aho dushaka ko bazarangiza ishuri aho gusaba akazi bazabe abo kugahanga, kandi tubigisha duhereye ku bibibakikije aho kujya gushakisha ibya kure, ku buryo n’abanyamahanga baza kubigiraho, nibwo budasa dufite hano muri Wisdom”.

Muri iyo mishanga inyuranye igera kuri 14 ikorwa n’abana biga muri Wisdom School, irimo gukora amasabune bifashishije ibimera bahinga, amavuta yo kurya n’ayo kwisiga, gukora amarangi, gukora umuti wica udukoko, gupima ibiribwa, gusuzuma indwara hifashishijwe microscopie, amashanyarazi n’ibindi binyuranye.

Ibyo byose abanyeshuri bakora ntibigera mu baturage ngo bibafashe, niho bahera bifuza ko abafite mu nshingano ubuziranenge basura iryo shuri, bagasuzuma ibyo abana bakora bakanabaha uburenganzira bwo kubigeza ku isoko mu rwego rwo gufasha abaturage kubonera hafi ibikoresho nkenerwa byo mu rugo, bikozwe n’abana babo.

Bakora n'amata
Bakora n’amata

Nduwayezu Elia ati “Turabasaba ngo mutubere abavugizi, si ubwa mbere mbisabye ko ababishinzwe baza bakareba amavuta dukora ava muri Avoka, barebe imitobe dukora, barebe amasabune dukora, barebe amavuta dukora yo kurya no kwisiga, barebe nk’aya mata y’ifu twakoze noneho batubwire bati, mugire icyo mugabanyaho cyangwa mwongera, turabikoresha nk’amasabune yacu ariko ntashobora gusohoka ngo ajye gufasha abaturage, icyo kwifuza ni uko muri Wisdom School mu myaka iri imbere, umwana yaba ari hano ku ishuri ariko afite uruganda rwinjiza amafaranga iwabo imuhira”.

Kugeza ubu Ishuri rya Wisdom rifite icyicaro gikuru mu karere ka Musanze, rikagira n’andi mashami mu turere tunyuranye tw’igihugu turimo Nyabihu, Burera na Rubavu, ubu rikaba rifite abanyeshuri basaga 2000.

Abana barasobanura akamaro k'ifumbire bakora
Abana barasobanura akamaro k’ifumbire bakora
Biga n'amashanyarazi
Biga n’amashanyarazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yes uziko wagirango banyibiye idea! Iwanjye naciye ikitwa fleurs !! Ahantu hose mpatera imbuto kandi usanga abantu babikunze sana kuri are imwe singikenera kujya kugura imbuto zihenze mumasoko! Muzabikore murebe ni bon iyo avicat ihunduye umwembe uba weze iyo uhunduye ipera cyangwa ibindi biba byeze et c.est fantastique.

Luc yanditse ku itariki ya: 6-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka