Bifuza kongererwa imashini zisya ubwatsi bw’amatungo

Aborozi b’inka bibumbiye mu matsinda bigiramo korora bavuga ko bishimira ubumenyi bamaze kunguka, ariko ko imashini zisya ubwatsi bw’amatungo bahawe ari nkeya bakifuza ko zakongerwa.

Imashini zisya ubwatsi bw'inka ngo zababanye nke kandi zifite akamaro kanini
Imashini zisya ubwatsi bw’inka ngo zababanye nke kandi zifite akamaro kanini

Nk’aborozi bo mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye bibumbiye mu itsinda “Giramata Mworozi”, bavuga ko itsinda bigiramo iby’ubworozi bw’inka ryatumye bunguka byinshi harimo no kuba basigaye bororera mu biraro, ntibahure inka nk’uko babigenzaga batitaye ku byo bahora bakangurirwa.

Umwe muri bo witwa Thégène Ndikuriyo agira ati “Mbere twari tuzi ko inka irya yarishije, wenda igatahira ku mutumba, ariko ubungubu ibyatsi twazitereye zirabirya zigahaga, kandi dusigaye tubona n’ifumbire ihagije”.

Ikindi kimushimisha ni uko bazaniwe imashini isya ubwatsi, inka zikaburya uko bwakabaye nta bupfuye ubusa.

Agira ati “Iyo ubwatsi ubuzihereye aho uko bwakavuye mu murima, ubwinshi zirabusigaza. Iyo ubutemaguye na bwo, hari ingeri zisigaza. Ariko iyo wabucishije mu mashini, nta na kimwe gipfa ubusa. Ni nko kuziha agasombe!”

Yunganirwa na Martin Kayitankore bari mu itsinda rimwe, usobanura uko kwifashisha imashini bituma nta bupfa ubusa.

Agira ati “Urugero nk’iyo utemye urubingo, ibyo hasi inka ntibasha kubirya. Ariko iyo ubicishije mu mashini ibirya byose, bityo nk’ubwatsi washoboraga kugabura icyumweru, ukabugabura ukwezi”.

Icyakora na none kuba bafite imashini imwe yifashishwa n’aborozi 30 baturuka mu midugudu itatu, ngo birababangamira kuko hari abo ahari imashini habera kure.

Kuba bafite imashini imwe kandi ngo bituma iyo mazutu yashize, igihe batarabasha kujya kugura indi banakura kure, inka zabo zisubira ku kurya ibyatsi zipfusha ubusa.

Ikindi kibabangamira ni ukuba barahawe imashini za mazutu, bagatekereza ko babonewe izifashisha amashanyarazi byarushaho kubabera byiza kuko iwabo uhari, naho mazutu bakajya kuyihaha kure.

Banatekereza ko imashini y’umuriro yabatwara amafaranga makeya kuko iya mazutu ibatwara ibihumbi bitanu ku kwezi biva mu mafaranga 500 buri munyamuryango w’itsinda azana buri cyumweru.

Ubwatsi bwabanje gusebwa mbere y kugaburira inka ng ni nk'agasombe
Ubwatsi bwabanje gusebwa mbere y kugaburira inka ng ni nk’agasombe

Abdul Madjid Sindayigaya ushinzwe ibikorwa by’amashuri y’aborozi mu mushinga RDDP, avuga ko batanga imashini zifashishwa mu gusya ubwatsi kwari ukugira ngo berekere aborozi uko batunganya ubwatsi bw’amatungo akarushaho kumererwa neza.

Naho ubundi ngo ababishaka bazigurira kuko iziringaniye zingana n’iyo babahaye zigura amafaranga ibihumbi 600, naho inini zazo zikagura amafaranga ibihumbi 800.

Naho ku bijyanye no kubabonera izifashisha umuriro, ngo ntibigeze babitekerezaho kuko bashatse izafasha abatuye ahantu hose harimo n’abatuye ahatagera amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Izo mashini ikata ubwatsi, uwayikenera yayisanga he? Mumpe contacts zabo.

HATEGEKIMANA Ignace yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Niba bazishaka banyure no 0781608532

Shyaka yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka