Nta cyorezo kiri mu nka, ni indwara zivurwa zigakira - Ushinzwe ubworozi muri Rwamagana

Umukozi w’Akarere ka Rwamagana uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere Niyitanga Jean de Dieu avuga nta ndwara y’icyorezo mu nka ihari, ahubwo ko ari indwara isanzwe kandi ivurwa.

Abitangaje mu gihe hari amakuru yavugaga ko mu Murenge wa Muyumbu muri Rwamagana hadutse indwara y’icyorezo mu nka ku buryo inka ifatwa igahita igwa hasi igapfa.

Uyu mukozi ushinzwe ubworozi ubworozi avuga ko inka zimaze gupfa ari eshatu na zo zikaba zarapfuye guhera mu Kwakira 2020.

Avuga ko ebyiri z’umuntu umwe zazize indwara zikomoka ku burondwe. Indi imwe y’undi mworozi ngo yapfuye ihaka amezi umunani kubera kutagaburirwa neza.

Avuga ko nta cyorezo mu nka gihari kuko indwara zahitanye izo nka zivurwa kandi zigakira neza.

Ati "Inyana na nyina by’umworozi umwe zapfuye zizize indwara zikomoka ku burondwe. Indi yazize kubura vitamine kubera kutagaburirwa neza. Ubundi icyorezo ni uko haba hari indwara mu Karere kose cyangwa mu Murenge ndetse yica vuba, ariko izo nkubwiye ni indwara zisanzwe zivurwa."

Niyitanga avuga ko mu gukemura ibi bibazo, batangiye ubukangurambaga bifashishije abajyanama mu bworozi, aborozi bakangurirwa koza inka kabiri mu cyumweru ndetse mu gihe cy’imvura bigakorwa gatatu.

Agira ati "Twatangiye gukangurira aborozi koza kabiri ndetse na gatatu mu cyumweru igihe cy’imvura. Nabwo ariko bakibanda mu bice byihishe, mu matwi, ku nda y’amaganga no mu maha ariko nanone bakavanga neza umuti ntube ari amazi."

Ikindi ni uko ku bufatanye n’umushinga wa RDDP batangiye kubona imbuto y’ubwatsi bukungahaye ku ntungamubiri, bamwe mu borozi bakaba baratangiye kubuhinga.

Avuga ko aborozi nanone bakwiye kumenya kugaburira amatungo yabo, bagira n’ikibazo ku buzima bwayo bakitabaza abaveterineri.

Ati "Aborozi usanga bagabura urubingo gusa ntibaruvange n’ubundi bwatsi kandi si byo. Bakwiye kumenya ko uko umuntu ahinduranya ibiribwa bijyanye n’akamaro kabyo n’amatungo aba abikeneye."

Akomeza agira ati "Aborozi bareke kwivurira, abaveterineri barahari ndetse no mu gihe bahuye n’ikibazo ku buzima bw’amatungo yabo babamenyeshe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka