Musanze: Bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha kongera umusaruro w’ubworozi bw’inka

Bamwe mu bafashamyumvire n’abahagarariye amatsinda y’aborozi b’inka bo mu Karere ka Musanze kuva ku wa kane w’iki cyumweru, batangiye gushyikirizwa ibikoresho bazajya bifashisha mu gihe bakingira inka, imiti izirinda indwara, ingorofani zo gutunda ifumbire, amapompo n’ibindi byatwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu n’igice.

Rucyahana abibashyikiriza yabibukije ko bafite umukoro wo kubahiriza ibisabwa byose mu korora kijyambere
Rucyahana abibashyikiriza yabibukije ko bafite umukoro wo kubahiriza ibisabwa byose mu korora kijyambere

Ni ibikoresho bahawe mu gihe bari babikeneye, nk’uko byemezwa na Nkundibiza Phocas wo mu itsinda ryitwa Ongera umukamo zirakamwa, ryo Mu murenge wa Cyuve, umwe mu bahawe ibyo bikoresho, akanishimira ko bagiye kubyubakiraho bakarushaho korora kijyambere.

Yagize ati “Baduhaye ingorofani, ipompo, n’imiti yica ifumbi n’uburondwe. Twagiraga imbogamizi cyane nko kugura imiti mu mafarumasi, igihe cyo kuyitera inka tukifashisha ibyatsi bitewe no kutagira ibyuma byo gufuhirira. Kwita ku isuku y’inka tutagira amapompo nabwo byabaga ari ikibazo”.

Ati “None ubwo tubonye ibi bikoresho byose, ibyo bibazo kimwe n’ibindi byatuberaga inzitizi mu bworozi, bigiye kuvaho, tworore mu buryo bw’umwuga, umukamo w’amata wiyongere mu bwiza no mu bwinshi, biduteze imbere”.

Amatsinda y’abafashamyumvire mu by’ubworozi bw’inka uko ari atanu yo mu Karere ka Musanze, ni yo yashyikirijwe ibyo bikoresho, nyuma y’uko bahize abandi mu marushanwa aheruka guhuza amatsinda 10, akaba yari agamije guha urubuga abayahuriyemo ngo bagaragaze urwego bagezeho, bazamura imyumvire yo gukora ubworozi butanga umukamo ushimishije nyuma y’amahugurwa bagiye bahabwa ku kuvugurura ubworozi.

Ibikoresho bahawe bifite agaciro k'amafaranga asaga miliyoni eshanu
Ibikoresho bahawe bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni eshanu

Munyemana Sosthene, Umukozi w’Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’Inka zitanga umukamo (RDDP) watanze ibyo bikoresho, yabasabye kubyitaho.

Yagize ati “Ibikoresho twabahaye ni ibizabafasha mu ruhererekane rw’ubworozi buvuguruye kandi bwitaweho, hagamijwe ko butanga umukamo uhagije kandi mwiza. Niyo mpamvu tubasaba kubikoresha neza no kubirinda kwangirika, kugira ngo icyo twabibareyehe kigerweho”.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze hari amatsinda 98 ahuriyemo aborozi 2700 boroye inka zisaga 2800.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, avuga ko ubworozi bukozwe kinyamwumuga aribwo bukenewe muri iki gihe mu kuzamura iterambere ry’aborozi no guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu bibushamikiyeho.

Yagize ati “Ubworozi bw’umwuga nibwo buryo bwonyine bufasha kuzamura ireme ry’umukamo w’amata ajya ku isoko. Kubigeraho ni uko aborozi ubwabo baba babanje guhindura imyumvire yo kuva mu bworozi bwa gakondo, bitabira ubworozi bwa kijyambere bwitaye ku gukurikirana ubuzima bw’ inka mu kiraro, umworozi akubahiriza amabwiriza yo gukingira no kuzivura mu gihe zirwaye, kwita ku isuku n’ibindi”.

Uwo muyobozi yongeraho ko uko ubworozi butera imbere ari nako hongerwa ibikorwa byorohereza ababukora. Nk’ubu muri aka Karere ka Musanze habarizwa amakusanyirizo y’amata atatu manini n’andi mato atanu ari hafi kuzura ngo bifashe aborozi kubona aho bagemura umukamo.

Mu byo bahawe bigizwe n'ingorofani, amapompo, imiti n'ibindi bifasha umworozi kwita ku nka
Mu byo bahawe bigizwe n’ingorofani, amapompo, imiti n’ibindi bifasha umworozi kwita ku nka

Ibyo byiyongeraho ku ishoramari mu kuzamurira umukamo w’amata agaciro rigenda rivuka, kandi akarere kizeza aborozi ko bidatinze rizarushaho kugira imbaraga bitewe n’ubwiyongere bw’abashoramari barimo n’abanyamahanga bamaze kunoza gahunda yo gushora imari muri gahunda zifitanye isano n’ubworozi bw’inka.

Ibyo byose ngo nibisanga aborozi barubahirije gahunda zose zituma ubworozi bw’inka bunozwa, bizabafasha guhaza isoko rikeneye umukamo w’amata bityo aborozi barusheho kubyungukiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka