Amasoko y’inka afunze muri Kirehe na Ngoma ashobora gufungurwa vuba

Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere, Rugaju Alex, avuga ko kuba amasoko y’inka atagikora mu turere twa Kirehe na Ngoma byatewe no gutinya indwara y’uburenge, ariko ngo ashobora gufungurwa vuba kuko butigeze buhagera.

Kwikanga uburenge byatumye amasoko y'inka ahagarikwa
Kwikanga uburenge byatumye amasoko y’inka ahagarikwa

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ryo kuwa 06 Mutarama 2021, ryaburiraga abantu bose by’umwihariko aborozi bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe ko hagaragaye ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu nka zororerwa mu mudugudu wa Mucucu, akagari ka Buhabwa umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza.

Hashingiwe ku miterere y’iyo ndwara n’uko yanduza vuba, mu rwego rwo kuyirwanya, kuyikumira no kwirinda ikwirakwira ryayo, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yamenyesheje abantu bose, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ko ingendo z’amatungo (Inka, ingurube, ihene n’intama) ku mpamvu iyo ariyo yose (Kororwa, kugurishwa, kubagwa n’ibindi) ko zihagaritswe mu Karere ka Kayonza kose.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko iyo ndwara yagera mu karere kabo dore ko gahana imbibe n’aka Kayonza, hafashwe icyemezo ko amasoko y’inka ahagaragara.

Ati “Ni icyemezo cyafatiwe ku rwego rw’Intara ariko urumva kuva ku isoko rya Nyarubuye kugera Ndego ni hafi cyane kandi byoroshye, niho dufite igikomera (Isoko ry’Inka), kandi iza Ndego zazaga mu isoko rya Nyarubuye, ubwo rero habayeho guhagarika isoko kugira ngo uburenge butatugeraho”.

Muzungu avuga ko icyakora ubu bishimira ko nta nka zikiva muri Tanzaniya ziza mu Rwanda zinyuze Kirehe kuko kenshi arizo zatezaga indwara y’uburenge.

Yongeraho ko nubwo ari ikibazo kuba hashize amezi atatu nta soko ry’amatungo ribaho kuko bishobora gutera abaturage ubukene, ariko na none kwirinda icyorezo ari byo bya ngombwa cyane.

Mu Karere ka Kirehe ubundi haba isoko rimwe ry’inka rya Nyarubuye kandi rikarema rimwe mu kwezi.

Rugaju avuga ko kuba amasoko y’inka afunze mu turere twa Ngoma na Kirehe mu gihe cy’amezi atatu, ari uburyo bwo kwirinda indwara y’uburenge yagaragaye muri Kayonza.

Avuga ko kuba hashize igihe kandi nta burenge bwari bwagaragara muri utwo turere amasoko aza gufungurwa vuba kuko ibyasabwaga byarangiye.

Agira ati “Kubera uburenge bwagaragaye muri Kayonza byatumye hariya haba akato k’igihe gito kugira ngo butagerayo ariko twiyemeza ko hakwigwa uburyo amasoko yagenzurwa bitindamo hagati aho ngaho ariko nta kibazo kirimo vuba ahangaha amasoko arafungurwa”.

Avuga ko uburenge bwari bwagaragaye i Kayonza nabwo bwamaze kurangira ku buryo nta cyabuza ko amasoko mu turere twa Kirehe na Ngoma yakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka