Kuba ubutaka ari bushya ntibivuze ko butagomba gufumbirwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba abahinzi benshi muri ako karere badakunze gukoresha ifumbire mvaruganda, biterwa n’imyumvire y’uko ubutaka bwabo ari bushya kandi bwera, ariko ngo ntibivuze ko butagomga gufumbirwa.

Ni ngombwa gufumbira ubutaka nubwo bwaba ari bushya kuko byongera umusaruro
Ni ngombwa gufumbira ubutaka nubwo bwaba ari bushya kuko byongera umusaruro

Mayor Mushabe avuga ko impamvu ituma abahinzi benshi badakunze gukoresha ifumbire mvaruganda biterwa n’imyumvire ko ubutaka bwabo ari bushya kandi bwera cyane.

Ikindi ngo ni uko abaturage benshi ari ubwa mbere bari bagiye gukoresha ifumbire bityo batumva n’akamaro kayo.

Ati “Imbogamizi n’imyumvire ishingiye ku kuba batarigeze bayikoresha mu buzima bwabo, ikindi ni uko bumvaga ko ubutaka ari bushya bwera nta mpamvu yo gukoresha ifumbire”.

Uwo muyobozi avuga ko kugira abakoresha ifumbire biyongere habayeho ubukanguramba ahanini bafata abahinzi bakajya kubereka imirima yakoreshejwemo ifumbire ndetse n’iyo itakoreshejwemo kugira ngo babone itandukaniro.

Avuga ko ubu buryo bwatumye bamwe bahinduka batangira kuyikoresha baba ari nabo batangira kwigisha bagenzi babo.

Agira ati “Umwaka ushize nabwo twafashe abahinzi tukagenda tubereka imirima yakoreshejwemo ifumbire n’iyo itakoreshejwemo. Ahanini abayikoresheje nibo bagiye bigisha bagenzi babo. Niyo mpamvu ubona ko umusaruro ugenda wiyongera”.

Avuga ko afite ikizere ko abakoresha ifumbire mvaruganda bazagenda biyongera bitewe n’ingero bagenda babona ku bayikoresha kuko usanga umusaruro wabo ukuba incuro nyinshi abatayikoresha.

Bamwe mu bahinzi ntibasobanura neza impamvu badakunze gukoresha ifumbire mvaruganda, ariko benshi usanga bavuga ko igundura ubutaka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko igihembwe cy’ihinga 2021A, gukoresha ifumbire mvaruganda byageze ku kigereranyo cya 46% kivuye kuri 34.2% mu gihembwe cy’ihinga 2020A.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka