Nyaruguru: Bahamya ko bubakiwe ibigega byabakemurira ikibazo cy’imbuto y’ibirayi

Abahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko baramutse begerejwe ibigega bihunikwamo imbuto y’ibirayi, ikibazo cyo kuyibura cyakemuka burundu iwabo.

Imbuto y'ibirayi iracyahenze ku Ruheru mu Karere ka Nyaruguru
Imbuto y’ibirayi iracyahenze ku Ruheru mu Karere ka Nyaruguru

Ibyo babivuga nyuma y’uko hari amaterasi bakorewe kuri hegitari 60, none bakaba barimo gutererwamo imbuto nziza, bityo bagatekereza ko baramutse bubakiwe n’ubuhunikiro, ikibazo cy’ibura n’ihenda ry’imbuto cyazaba cyarakemutse ku Muhindo wa 2021.

Uwitwa Innocent Munyentwali agira ati “Buriya umuhinzi yejeje nka toni, imbuto akazibika mu mifuka kuko ntaho yakura ibiti ngo yubake intara, zirapfa. Ubufasha rwose twabona tukishima ni uko haboneka ibigega!”

Yungamo ati “Urabona nk’ibi birayi badutereye, bizera mu kwa 7 n’ukwa 8. Habaye harabonetse ibigega, ntabwo twazongera kubura imbuto”.

Ubundi, abo bahinzi bavuga ko nubwo ikibazo cy’imbuto y’ibirayi bari bafite ku muhindo wa 2020 urebye ubungubu cyagabanutse kuko ikilo cy’imbuto cyavuye ku mafaranga 1000 ubu kikaba kiri hagati ya 600 na 750, ariko n’ubundi ngo ntibabasha guhinga uko babyifuza kuko imbuto igihenze.

Nk’uwitwa Venuste Nsengiyumva avuga ko afite umurima wa are 51, ariko ko ihenda n’ibura ry’imbuto rituma atabasha kuwuhingamo ibirayi uko wakabaye kandi ari byo aba yifuza.

Agira ati “Ntabwo mbasha kuhahinga hose kubera ko gushyikira imbuto biba bihenze. Niba nguze ibiro 200 cyangwa 300 ndekeraho, nkavuga ngo ahandi nzahahinga ikindi gihe kuko ubushobozi buba burangiye”.

Yongeraho ko kwegerezwa aho bakura imbuto byatuma ihenduka, ariko na none bigatuma abahinzi bahinga imbuto nziza itanga umusaruro.

Ati “Ikilo niba ukiguze 700, kubikura kure bituma kikugeraho gihagaze kuri 800 kubera kubyikoreza. Ibi bituma hari abiyemeza guhinga imbuto batoratoye mu giturage, ikabaha umusaruro utari mwiza, hanyuma bagacika intege”.

Jeannette Uwambajimana yongeraho ko imbuto zibageraho zihenze, ugasanga rimwe na rimwe zinashaje, umuntu yazihinga zikuma kuko ziba zarataye ubuziranenge.

Kimwe na bagenzi be b’abahinzi, bavuga ko ikilo cy’imbuto nziza kibagezeho gihagaze ku mafaranga atarenga 500, byatuma ubuhinzi bw’ibirayi bugenda neza.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Janvier Gashema, avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi, ubu aho bakoze amaterasi ba nyiri imirima bahita babumbirwa mu makoperative, ahita ashyirwa mu ruhererekane rw’ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi, akanubakirwa ibigega bihunika imbuto bejeje.

Agira ati “Tugiye kubakira ikigega koperative KAIMU yo mu Murenge wa Muganza, kibasha guhunika byibura toni 180. N’aba hano ku Ruheru na bo tugiye kubakorera koperative, nibamara kweza tuzabubakira ikigega”.

Yungamo ati “Hano kandi hasanzwe n’indi koperative yitwa Urumuri Rugoti. Umwaka utaha na bo tuzabubakira ikigega, kugira ngo batubure imbuto ku materasi, hanyuma bayihunike kugira ngo bazabashe kuyitera mu gihe gikurikiyeho”.

Gashema anavuga ko kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru bahinga ibirayi kuri hegitari zisaga 7,000 ariko ko kugeza ubu batarabasha kuzibonera imbuto nziza uko zakabaye.

Ubundi ngo hakenerwa toni ebyiri z’imbuto kuri hegitari, ni ukuvuga ko haba hakenewe toni ibihumbi 14 by’imbuto, nyamara kugeza ubu abatubuzi batubura toni hafi 700 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka