Mu Rwanda haje irindi rushanwa ryitwa CRWA Entetainment Award rishaka na ryo kujya rihemba abahanzi, ryateguwe na kampani yitwa Muhi’s Ltd.
Perezida Paul Kagame yemereye abahanzi Nyarwanda ko rimwe na rimwe bajya bakoresha inyubako ya FPR Inkotanyi izwi nka Intare Conference Arena, igihe bateguye ibitaramo.
Ngarukiye Daniel ni umuhanzi wamamaye mu Rwanda mu Njyana gakondo, aho azwiho ubuhanga mu gucuranga inanga, akomora kuri Sentore Athanase witabye Imana.
Alpha Blondy umuhanzi w’igihanganjye mu njyana ya Reggae, witabiriye Iserukiramuco Ngarukamwaka rya Kigali Up, yatangaje ko yitabiriye iri serukiramuco azaniye Abanyarwanda umusanzu we mu kwimakaza ibyishimo n’umunezero, nyuma y’ibihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuye nabyo.
Mu gihe yitegura igitaramo gikomeye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2018 azakorana n’Icyamamare Yvonne Chaka Chaka, yakoze akantu kavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Mutamuriza Anonciata wamenyekanye cyane nka Kamaliza mu ndirimbo zikundwa na benshi kugeza magingo aya, ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. KT Radio mu kiganiro Ni muntu ki?, yabateguriye icyegeranyo kibagezaho byinshi mutamenye kuri uwo muhanzi. Iyumvire.
Mu myaka 15 ishize umuziki wo mu Rwanda wazamutse mu buryo budasanzwe ufata indi ntera, ku buryo kuri iki gihe bigoye kumenya umuhanzi wihariye isoko kuko barihuriyeho ari benshi.
Irebere kandi uniyumvire aba basaza ubuhanga bafite mu gucuranga iningiri, baririmba indirimbo y’icyongereza utabakekera ko bazi.
Ntibisanzwe kubona abasore biyegurira gucuranga Umuduri, bakanabigira umwuga ngo bibabesheho. Aba bitwa The Real Singers bakaba bagiye kuducurangira imwe mu ndirimbo bise"Umuyobozi wizewe Kagame Paul"
“Rwanda from the Darkness” filime mbarankuru igiye gushyirwa hanze, mu rwego rwo kwerekana uko u Rwanda ruhagaze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu maso y’abanyamahanga.
Igifefeko ni imvugo abantu bakoresha bacurika amagambo ku buryo utayimenyereye utabasha kumva ubutumwa buyikubiyemo.
Hatuwezi kurudi nyuma, ni imwe mu ndirimbo nyinshi zateraga imbaraga ingabo za RPF Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Umuhanzi Bonhomme arategura igitaramo cyo gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikagarura amahoro mu Banyarwanda, ndetse zikanasubiza icyizere abumvaga ubuzima bwabarangiriyeho bategereje kwicwa.
Passy wahoze muri TNP afatanije na Butera Knowless bashyize hanze indirimbo yo mu njyana ya Zouk bise "Mbaye Wowe".
Umuhanzi Uwayezu Thierry utuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Cape Town, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Mbabarira”, igamije gukangurira abagabo gucika ku muco wo guca inyuma abo bashakanye.
Abanyarwanda bakunze kwinibura ko imyenda idodwa n’Abanyarwanda ikunze guhenda cyane, akenshi bitewe n’uko abayigura batihurira n’abadozi.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Canada bakoze imyiyereko y’imyambaro nyafurika igezweho, mu rwego rwo kumenyekanisha no kuzamura ijwi rya Afurika.
Benshi bamumenyereye mu itangazamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, avuga amakuru ndetse anakora ibiganiro bifasha abantu gususuruka.
Never Again ni indirimbo yaririmbwe n’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yafashaga Ababyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 15.
The Rock umukinnyi w’ikirangirire muri Hollywood yahawe ingagi azabera ‘Parrain’, nyuma y’uko filime aherutse gukina yatumye akunda ubuzima bw’ingagi akiyemeza kuba umuvugizi wazo.
Niyimbona Jean Pierre uzwi cyane mu muziki nka Kidumu arembeye mu bitaro aho akeka ko yaba yarozwe.
Orchestre Salus Music Band igizwe n’abanyeshuri bakirangiza kaminuza y’u Rwanda, ije kumara inyota abakunzi b’umuziki w’umwimerere, kuko bemeza ko ugenda ukendera.
Abahanzi bazitabira irushanwa ra Primus Guma Guma Super Star ya Munani bamaze kumenyekana mu majonjora yaranzwe no gutungurana.
Abahanzikazi bagize itsinda rya Charly&Nina bongeye gutangaza ko batazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2018, amarushanwa banze kwitabira ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Abasore bagize itsinda rya Dream Boys bakomeje kwinubira ko igihe cyo kurongora cyabagereyeho, nyamara bakaba barahebye abo bazabana na bo.
Mu myaka isaga 15 ishize, The Ben yari wa muhanzi wari witeguye gukora ibishoboka byose ku rubyiniro, kugira ngo abe yakwishimirwa n’abamureba.
TMC wo mu itsinda rya Dream Boys yaturitse ararira, ubwo yavugaga ku ndirimbo bise "Wagiye Kare", indirimbo avuga ko imwibutsa se witabye Imana TMC afite imyaka 10, ntabashe no kugira amahirwe yo kumushyingura.
Umukinnyi wa filime muri Amerika Lupita Nyong’o yagaragaje ko atewe ishema no gusokoza amasunzu akomoka mu Rwanda, ubwo yari yitabiriye ibirori bikomeye byo gutanga ibihembo bya “Oscars.”
Iradukunda Liliane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018 aravuga ko atabona icyo avuga ku manota yagize mu bizami bya leta yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambanga amaze kwambikwa ikamba.
Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria Davido yaraye akoreye igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi, bitandukanye n’ibyari byitezwe ko kitari bwitabire kubera imvura yari yabanje kugwa.