Love Lab ya Buravan yitabiriwe bidasanzwe (Ihere ijisho)
Yanditswe na
KT Editorial
Ku gicamunzi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018, ni bwo umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwegukana igihembo Prix Decouverte yagaragarije abanyarwanda ko koko yagitwaye agikwiye, maze amurika album ye ya mbere mu gitaramo yise Love Lab.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane kuburyo bamwe babuze aho kwicara bakagikurikirana bahagaze.
Ni igitaramo cyarimo udushya twinshi, twiganjemo imyambarire y’abafashaga uyu muhanzi kuririmba bari bameze nk’abakora muri laboratoire neza, mu myenda y’umweru n’uduhomamunwa.
Ni igitaramo yafashijwemo n’abahanzi bagenzi be nka Active, Uncle Austin ndetse na Charly na Nina.
Amafoto













Ohereza igitekerezo
|