Indirimbo Marita y’Impala ni imwe mu ndirimbo z’iyi orchestre zakunzwe cyane. Kimwe mu byatumye ikundwa ni uburyo igaruka ku nkuru mpamo yabayeho ku itariki 11 z’ukwa kabiri, ubwo umusore witwa Kaberuka yapapuraga inshuti ye umukobwa w’inshuti ye witwa Marita ikanamurongora. Umunyamakuru Cyprien Mupenzi Ngendahimana (…)
Clarisse Karasira, umunyarwandakazi uririmba indirimbo zirimo ikinyarwanda cyimbitse, ku buryo hari abatangazwa no kumva ko akiri umukobwa w’imyaka 21, avuga ko we icyo adakora ari ukuvanga indimi mu ndirimbo ariko ko yumva aririmba ikinyarwanda gisanzwe.
Mu rwego rwo ku menyekanisha ibijyanye n’imyambarire n’ibindi bikenerwa n’abageni mu muhango w’ubukwe mu Rwanda ndetse no muri Afrika, ubu I Kigali harateranira abahanga n’inzobere mu gutunganya ibikenerwa mu bukwe.
Miss Rwanda 2016 akaba n’umwe mu bari mu kanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yatangaje ko abavuze ko yavuze ijambo ‘Gaily’ bakabije cyane kuko asanzwe akoresha ijambo ‘Girl’ inshuro nyinshi, anasobanura ko atigeze yitukuza nk’uko akunda kubishinjwa n’abantu. Mu kiganiro kirekire yagiranye na KT Radio (…)
Oda Paccy aravuga ko afite inzozi zo kuzaba umwe mu batunganya umuziki mu Rwanda (Producer) nyuma yo gushinga Studio ye bwite.
Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava, ngo n’ubwo yinjiye muri sinema akuze ariko ngo ni ibintu byari bimurimo kandi ngo yahoze abikunda akiri na mutoya.
Kwamamara mu gukina filime i Hollywood muri Amerika ni ibintu biba bitoroheye Abanyafurika. Abanyafurika b’abagore bakina amafilime ntibakunze kugaragara cyane i Hollywood mu myaka yo hambere. Icyakora muri iyi myaka nk’icumi ishize, byagaragaye ko batangiye kwigaragaza muri urwo ruganda rwa sinema rwa Amerika ruzwi nka (…)
Nubwo yisanze akora umwuga wo kuririmba bikaba binamutunze, inzozi z’umuririmbyi Aline Gahongayire kwari ukuzaba umurinzi ukomeye w’umufasha w’umukuru w’igihugu.
Imyaka itatu igiye gushira abakunzi b’umuziki bari mu rujijo, bibaza impamvu abahanzi bo muri Kina Music badashaka kwitabira itangwa ry’ibihembo bya Salax byahoze bitegurwa na Ikirezi Group. Kugeza na n’ubu aba bahanzi ntibarashaka kubyitabira nyuma y’uko bizajya bitegurwa na AHUPA mu gihe cy’imyaka itanu.
U Rwanda ni igihugu kirangwa n’umutekano k’uburyo benshi bafata umwanya bakaza ku hatemberera.
Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aratangaza ko ubu nta gisibya uku kwezi kwa kabiri gusiga yinjiye mu mubare w’abatunze imodoka mu Rwanda.
Tariki 31 Mutarama 2019, Andy Bumuntu yashyize hanze indirimbo ye shya yise ‘Appreciate ’, igizwe n’ubutumwa bwo gushima Imana ko imuhora hafi.
Chinedu Ikedieze na Osita Ihema bamenyekanye muri firime zitandukanye zo muri Nigeria bategerejwe mu Rwanda kuva tariki 11 Gashyatare kugeza 18 Gashyantare 2019.
Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, yavuze ko igihunga n’ubwoba ari byo byatumye atabasha gusubiza neza ikibazo yabazwaga cyamusabaga kuvuga ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC).
Israel Mbonyi nk’umuhanzi w’indirimbo ziririmbirwa Imana, ngo ntakunda kwiririmbaho no kwitaka, ntanakunda gutangaza iby’urukundo rwe n’ubwo ubu adafite umukobwa bakundana.
Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yagaragaye asoma ku itama n’urukundo rwinshi umukunzi we Tanasha, ariko bigaragara ko umukobwa atishimye.
Mukurarinda Alain, umunyamuziki akaba n’umunyamategeko uzwi nka Alain Muku, asanga umuziki nyarwanda udidizwa n’uko hadakoreshwa ibicurangisho n’injyana gakondo mu muziki wo mu Rwanda, kuko umuco wo gucuranga nk’ibyahandi bidatanga isura nyayo y’umuco n’umwimerere by’ibihangano nyarwanda.
Hari abantu b’ibyamamare bavugwa mu bitangazamakuru, amafoto yabo agasakara ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo kongera kugaruka mu muziki, Just Family ihora ihindagurika ikanasenyuka kenshi, riravuga ko ku nshuri iheruka abarigize bashwanye kubera amafaranga bakoreye muri Guma Guma bananiwe kugabana, atari amarozi nk’uko byavuzwe.
Ubusanzwe hamenyerewe ko umuhanzi yandika indirimbo ubundi akayiririmba, hanyuma ikamenyekana kimwe na nyirayo.
Nyuma yo kubazwa inshuro ebyiri akanagaragara mu bakobwa batanu, Nimwiza Meghan ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019, ugiye gusimbura Miss Iradukunda Liliane wari wambaye iri kamba.
Ange Kagame wagaragaje ko yakurikiye irushanwa rya Miss Rwanda, yanenze uburyo bw’imibarize muri iri rushanwa anagaragaza ko kubazwa mu Kinyarwanda cyonyine byaba bihagije kuri aba bakobwa.
Uwase Sangwa Odile wari wambaye numero 16 mu irushanwa, yakoze ibyo benshi babonye nk’agashya ubwo yasubirishagamo akanama nkemurampaka inshuro enye, nabwo ntabashe gusubiza neza ikibazo yari abajijwe, ibintu bitigeze bibaho kuva irushanwa rya miss Rwanda ryabaho mu Rwanda.
Rwabigwi Gilbert wahoze ari umukemurampaka muri Miss Rwanda mu myaka ibiri ishize, akaza gusezera ku mugaragaro abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, mu buryo butunguranye yongeye kugaragara mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda ku munsi wa nyuma.
Kumenyekana bisaba ko uba ukora ibintu byinshi bitandukanye bishimisha abagukurikira, ibyo byose bisaba ubwitange bwo gukora umurimo wawe ushishikaye kandi uwitayeho kugira ngo ukomeze kugirirwa icyizere n’abagukunda mu bihangano byawe.
Abakobwa batatu muri 20 bageze muri Boot Camp, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019 bambitswe amakamba atatu ya mbere ariyo irya ‘miss congeniality’ rihabwa umukobwa wabaniye neza bagenzi be, ikamba rya ‘miss heritage’ rihabwa uwahize abandi mu by’umuco, ndetse n’ikamba rya ‘miss photogenic’ rihabwa (…)
Ku munsi wa nyuma wo gukuramo abakobwa ngo hasigare 15 bazagera Finali, Teta Mugabo Ange Nicole wari ufite numero 23 niwe usezerewe yuzuza umubare w’abakobwa batanu bagombaga kuvamo.
Umuhanzi Christopher Muneza wabaye ikirangirire mu Rwanda acyambaye umwenda w’ishuri, ngo yabayeho ubuzima atifuzaga kubamo kuburyo avuga ko yanasimbutse imwe mu bintu abandi basore banyuramo mu gihe cy’ubugimbi bwabo.
Tuyishime cyiza Vanessa wari numero gatandatu muri Miss Rwanda, yasezerewe ku munsi wa kane wo gusezerera abakobwa batanu bagomba gusezererwa mbere y’uko umunsi wa nyuma ugera.