Abafite impano mu kuririmba cyane cyane abaririmba indirimbo zihimbaza Imana barahabwa umwanya maze bigaragaze mu gitaramo cyateguwe n’itorero Bethesda Holy Church.
Abanyamakuru bakora imyidagaduro baranenga abateguye bimwe mu bitaramo byabaye mu mpera z’umwaka wa 2017 kubera imyitwarire yabaranze yo kwima itangazamakuru uburenganzira bwo gukora akazi karyo.
Ubuyobozi bwa Korali Ijuru y’i Huye buvuga ko iyi Korali yiteguye kuzasusurutsa abanye-Huye ku cyumweru ku itariki ya 07 Mutarama 2018.
Umuhanzi Senderi International Hit yagaragaje ko ubukene bumurembeje maze asaba abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar kumuha amahirwe yo guhatana.
Umwaka wa 2017 wabayemo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo udushya twinshi abantu batazibagirwa.
Umuraperi Ama G The Black umaze iminsi akoze ubukwe avuga ko undi muhanzi yifuza ko nawe yakora ubukwe ari Senderi International Hit.
Fiona Muthoni wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa 2017 yabaye igisonga cya mbere, ikamba ryegukanwa na Gaseangwe Balopi wo muri Botswana.
Jay Rwanda, umunyarwanda wabaye Rudasumbwa wa Afurika, atangaza ko yakuze adatekereza ibijyanye no kumurika imideri.
Mu gihe habura amasaha make ngo habe ibirori byo kwambika ikamba Nyampinga wa Afurika (Miss Africa 2017), abakobwa 25 bahatanira iryo kamba kuri ubu bari mu myiteguro.
Chorale Christus Vincit yakoreye igitaramo muri Christus i Remera abakunzi babo banyurwa n’indirimbo zigize umuzingo (album) w’indirimbo zabo wa mbere.
Kayirebwa Cecile na Kidumu basabanye n’abakunzi babo babataramira mu gitaramo cyabereye i Gikondo ahasanzwe hareba Expo.
Abahanzi batandukanye baririmba inyana ya ‘Gospel’, barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana na Gabby Kamanzi bazahurira mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli kizabera muri Kigali Convention Center.
Umuzingo (Album) w’indirimo 10 zihimbaza Imana niwo Chorale Christus Vincit igiye gushyira ahagaragara, ifashe abakunzi bayo kwizihiza Noheli.
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss w’Umurenge wa Mushishiro ribaye bwa mbere ryegukanywe na Umuhoza Delice w’imyaka 19 y’amavuko.
Umuraperi Riderman ahamya ko azakora igitaramo cy’amateka ubwo azaba amurika umuzingo (Album) wa munani w’indirimbo ze.
Abakobwa batanu bo mu tugari dutandatu tugize Umurenge wa Mushishiro wo mu Karere ka Muhanga nibo bari guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Mushishiro.
Neza Da Songbird, umuririmbyi w’umunyarwanda uba muri Nigeria yashyizwe ku rutonde rw’abazasusurutsa igitaramo cyo gutora uzegukana ikamba rya Miss Africa 2017.
Imyaka umunani irihiritse irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda ribaye bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo cyitwa “Christmas Carols Concert” (igitaramo kigizwe n’indirimbo za Noheli) kizaba ku cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017.
Mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2018 hazagaragaramo impiduka nyinshi ku buryo n’abakobwa bahatanira ikamba baziyongera.
Abaririmbyi bo muri “Ambassadors of Christ Choir” bari gutegura igitaramo kigamije gukangurira urubyiruko kuva mu ngeso mbi z’ibiyobyabwenge.
Umuririmbyi ukomeye wo muri Tanzania, Alikiba yatumiwe mu gitaramo cya East African Party aho azataramira Abanyarwanda batangira umwaka mushya wa 2018.
Abanyeshuri biga muri Green Hills Academy, ishuri riherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali batunguye abantu ubwo bababonaga bacuranga ibicurangisho bya muzika bitandukanye.
Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyicyambu yamuritse “Album” y’indirimbo ze yise “Intashyo” yongera kwerekana ko ari umuhanzi ukunzwe n’abatari bake.
N’ubwo bimenyerewe ko utubyiniro tuba dusakuza, muri Kigali hongeye kuba akabyiniro katavuga mu buryo busanzwe ahubwo abantu bakumvira indirimbo muri headphones kandi buri muntu agahitamo umu dj ashaka akanda kuri izo headphones.
Johnny Hallyday, umuhanzi w’Umufaransa wari umuhanga mu njyana ya Rock yitabye Imana ku myaka 74 azize indwara y’ibihaha.
Mu birori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017, Miss Peru witwa Lesly Reyna yituye hasi hitabazwa abaganga bo kumwitwaho.
Mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss University Africa 2017 ryaberaga muri Nigeria ryarangiye umukobwa wo mu Birwa bya Maurice (Mauritius), Marie Lorriane Nadal ariwe wegukanye ikamba.
Charly na Nina bashyize hanze album yabo ya mbere bise “Imbaraga”, bashimira abafana bakunze iyo ndirimbo kuko ari yo yatumye bamenyekana.
Jenny Kim, wo muri Korea y’Epfo niwe wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017 nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye babarirwa muri 68.