Miss World: Umushinga wa Miss Iradukunda ushobora guhiga indi

Umushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana wa Miss Rwanda Liliane iradukunda, wabaye umwe mu mishinga myiza izatoranywamo umushinga wa mbere wa miss world mu by’ubwiza bufite intego (beauty with purpose).

Miss Rwanda 2018 niwe uhagarariye u Rwanda muri Miss World
Miss Rwanda 2018 niwe uhagarariye u Rwanda muri Miss World

Miss Liliane Iradukunda, yagaragaje ko mu gihe cy’ikamba rye rya Miss Rwanda, yakoresheje iri kamba arwanya imirire mibi y’abana, cyane abana bo mu bice by’icyaro.

Ibi byatumye mu bwiza bufite intego, u Rwanda ruba urwa 21, mu bihugu 25 bifite imishinga myiza ya miss world 2018, ndetse hakaba hari amahirwe ko uyu mushinga wazatoranywa ukaba uwa mbere.

Hategerejwe ijonjora rya 2 rizahitamo jmushinga wa mbere.
Ku bijyanye n’ubwiza bufite intego, u Rwanda rukunda kugaragara, kuko muri 2016 nabwo umushinga wa Miss Jolly wari waje mu mishinga 6 ya mbere ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi byubaka umitima yabanyarwanda muri rusange, gusa nezezwa nokubona igihugu cyacu kivugwa mwizina kandi mubyiza, uyu mukobwa miss rwanda mushimiye igitecyerezo yagize cyo kurwanya imirire mibi mubana nkabakunda igihugu twese tumushyigikire murakoze

Alexis yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka