Safi Madiba avuye Tanzaniya atsuye umubano na WASAFI

Nyuma y’icyumweru Safi Madiba yamamaza ibikorwa bye muri Tanzania, yasize atsuye umubano n’inzu ya Wasafi ya Diamond, naho umugore we Judith asubira muri Canada.

Safi amaze gukorana n'abahanzi babiri muri Wasafi akaba ashaka no kuzakorana na boss wayo ariwe Diamond
Safi amaze gukorana n’abahanzi babiri muri Wasafi akaba ashaka no kuzakorana na boss wayo ariwe Diamond

Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba mu muziki, yahagurutse mu Rwanda ku mugoroba wo ku itariki 28 Ugushyingo agiye muri Tanzania agaruka mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 06 Ukuboza 2018, avuga ko yari yagiye kwamamaza ibikorwa bye mu bitangazamakuru mucyo yise Media tour.

N’ubwo avuga kwamamaza ibikorwa, Safi ageze muri Tanzania yamamaje indirimbo ebyiri gusa zirimo “Fine” yakoranye na Rayvanny wo muri Wasafi, anamamaza “In A million” aherutse gukorana na Harmonize nawe wo muri Wasafi.

Uyu muhanzi avuye muri Media Tour muri Tanzania
Uyu muhanzi avuye muri Media Tour muri Tanzania

Safi ageze muri Tanzania, yasuye Radio na Television bya Wasafi media, anasura Clouds FM na Clouds TV, ari naho yakoreye ibiganiro. Muby’ukuri indirimbo zatumaga ahabwa ijambo ni izo yakoranye n’abahanzi bo muri Tanzania Rayvanny na Harmonize, naho izindi asanzwe yarakoreye mu Rwanda ntabwo zizwi muri Tanzania.

Mu gihe kingana n’icyumweru, Safi yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko hakiri urugendo rurerure ngo babashe kumumenya.“Izina ryange riracyari rito hariya TZ, gusa nanone navuga ko banzi kubera iriya ndirimbo Fine nakoranye na Rayvanny kuko yabaye big hariya, buriya ndizerako niyi na harmonize haricyo iziyongeraho”.

Safi ku kibuga cy'indege muri Tanzania
Safi ku kibuga cy’indege muri Tanzania

Safi avuga ko yafashe igihe gihagije cyo gusura Wasafi Media, akamenya uko ikora ndetse atsura umubano n’iyi nzu y’itangazamakuru ya Diamond Platnumz. Avuga ko yifuza ko umwaka utaha bimukundiye yazakorana na nyir’ubwite Diamond, kugirango arusheho kumenyekanisha izina rye muri Tanzania.

N’ubwo yabihishe ariko, muri Tanzania Safi yari kumwe n’umugore we Judith badakunda kubonana kuko aba muri Canada. Safi yatubwiye ko yagarutse mu Rwanda wenyine kuko umugore we yahise asubira muri Canada, aho asanzwe afite akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka