Waba uzi abamikazi ba Instagram mu Rwanda?

Isi y’ikoranabuhanga, yatumye havumburwa ubundi buryo bwo kwamamara, kabone n’iyo waba ntacyo ukora.

Hari abantu bazwi ko babaye ibirangirire kubera gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo gusa, abantu bagakunda uko bateye, cyangwa bagakunda ibyo baba bikoze mu mafoto n’amashusho bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Gusa hari n’abakoresha izi mbuga bakamamaza ibyo bakora, kuburyo usanga barushaho kuba ibirangirire kurusha uko byari kuba bimeze iyo ziba zidahari.

Mu ngeri nyinshi z’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, twahisemo kubereka bamwe mu bakobwa bagaragara nk’abami b’urubuga rwa Instagram hano mu Rwanda.

1. Natasha Ndahiro

Uyu ni umukobwa ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 75 kuri IG, akaba yaramamaye cyane bitewe n’amafoto agaragara nk’ayakurura abasore ashyira ku rukuta rwe, ndetse hakaba n’abamukundira uburyo agaragara mu maso n’uburyo umubiri we uteye.

2. N-SUPER SEXY

Ni umwe mu bakorwa bakurikirwa cyane mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga kubera ahanini amafoto amugaragaza uko ateye. Azwiho kwifotora agaragaza ikibuno cye, kuburyo nawe ubwe akunze kuvuga ko ikibuno ari Impano Imana yamwihereye. Mu mashusho mato mato akunda gushyira ahagaragara, yose aba agaragaza imiterere y’ikibuno cg nawe ubwo akaba arimo akinyonga ashishikariza abakunzi be kukireba. Amashusho nk’aya, usanga yakuzwe n’abatagira ingano. Ubu akurikirwa n’abarenga ibihumbi 233.

3. ANTO MIGNO (ANTOINE MIGNONE)

Aba ni abantu babiri bamamaye kuri Instagram kubera kumara igihe kinini mu rukundo Bambara imyenda isa cyangwa ijyanishijwe mu mabara no muri Mode, kandi bagakunda kwambara ibigezweho, bakanagaragara bifotoreza ahantu hahenze cyane. Aurore Mignone na Antoine ubu bamaze gukora ubukwe. Gusa nta kindi kintu cyatumye uyu Aurore abona abamukurikira cyane uretse gushyira ahagaragara amafoto ye n’umukunzu we bambaye ibisa.

4. ALINE KEZA

Akurikirwa n’abarenga ibihumbi 21, akaba ari umwe mubakunda gushyira hanze amafoto agakundwa bitewe n’uko asa ndetse n’imiterere y’umubiri we.

5. ARIANE UWIMANA

Uyu yamenyekanye kubera kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda inshuro 2, ndetse mu 2016, aza kuba umwe mu bisonga bya Miss Jolly, ariko ubu ni umwe mu bashyira hanze amafoto menshi kandi meza atuma abantu bamukurikira.

6. NADIA_UMUTONI

Uyu ntabwo amaze igihe kuri uru rubuga, ariko ntabuze kuba akurikirwa n’abarenga ibihumbi 46, kubera uburyo yahisemo kwamamaza ikibuno cye, n’imiterere y’umubiri. Kubera uburyo ateye, abantu basigaye bamwifashisha mu kwamamaza imyenda n’amazu y’imideri.

7. ANITA PENDO

Uyu ni umunyamakurukazi, akaba umushyushyarugamba, akanavanga imiziki. Nubwo asanzwe azwi na benshi, amafoto asekeje, n’amashusho asekeje akunda gushyira kuri Instagram ye, bituma bimwongerera gukurikirwa cyane. Ubu ni umwe mu bakurikirwa cyane, kuko afite ibihumbi hafi 200.

8. AGAHOZO PRETTY NATION 250

Uyu nawe ntabwo amaze igihe kirekire kuri Instagram. Gusa aho yagiriyeho yihatiye kwamamaza amafoto agaragaza imiterere ye no kugaragaza ikibuno, akanagaragara mu mashusho mato abyina indirimbo z’abahanzi mu Rwanda, bigatuma akurikirwa cyane. Ubu akurikirwa n’abarenga ibihumbi 12.

9. SIMBI FANIQUE

Uyu aziho kuba yaritabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda, ari naho iri zina ryatangiye kumenyekanira muri 2017. Nyuma yaho nta kintu kidasanzwe yakunze kugaragaramo kuko yari n’umunyeshuri muri Kaminuza I Huye, ariko amafoto menshi agaragaza imiterere ye, yatumye kuri ubu akurikirwa n’abarenga ibihumbi 46.

10. VANESSA UWASE (HER MEJESTY)

Uyu nawe yamenyekanye bwa mbere kubera kwitabira Miss Rwanda aba n’ibisonga cya 1 ubwo Miss Jolly yambikwaga ikamba rya 2016. Nyuma yahoo yabaye ikirangirire kubera gutegura ibitaramo hamwe Teta Sandra, ariko ahanini gukundana n’aba Stars nka Olivis byamwongereye abamukurikira kuri Instagram, ariko biba akarusho kubera gushyira hanze amafoto agaragaza imiterere ye kuri Instagram. Ubu akurikirwa n’abarenga ibihumbi 125.

11. SHADDY BOO

Hari abavuga ko ariwe numero ya mbere mu bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda. Abasoma iyi nkuru benshi muzi iri zina. Buri foto na buri video ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, aba ashaka kugaragaza ubwiza bwe bwo mu maso ndetse n’imiterere y’ikibuno cye, ubundi agakoresha amafoto magufi, asa n’ushaka kugaragaza imyanya ye y’ibanga.

12. ASNA_ASHANTI

Ni umwe mu bakobwa b’abanyamakuru kazi bakoresha cyane Instagram, rimwe akaririmba indirimbo z’abahanzi, ubundi akgiaragaza ari muri Studio za Radio akorera, n’andi mafoto menshi. Ubu akurikirwa n’abagera ku bihumbi 24.

13. ISHIMWE ELCY

Yamenyekanye cyane ubwo byahwihwiswaga ko yaba akundana na King James. Ababonye amafoto ye mu binyamakuru batangiye kuyakunda nawe ahita akoresha ayo mahirwe atangira gukoresha Instagram n’ubwo yari akiri umunyeshuri. Kuvugwa mu binyamakuru byaje guhagarara ubwo yakoraga ubukwe n’umuntu utari uzwi cyane n’itangazamakuru. ariko nta gushidikanya ko Ubwiza bumugaragaraho inyuma, ari kimwe mubyamufashije kugira ibihumbi birenga 34 by’abantu bamukurikira.

14. Rosine Bazongere

Uyu yamenyekanye kubera gukina muri filme nyarwanda ya City Made, ariko kuri ubu ni umwe mu banyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram.

15. CHANTY Rutayisire

Uyu akurikirwa n’abarenga ibihumbi 56. Azwiho kuba ari umukobwa w’umukire ugenda mu modoka zihenze, akaba yaranavuzweho urukundo n’ibirangirire byasuraga u Rwanda, ndetse hari ibinyamakuru byigeze kumwandika ko ari mu rukundo na Yaya Toure wakinnye muri Manchester City na Barcelone, akanakinira Cote d’Ivoire. Amafoto amugaragaza uko ateye n’uko asa, atuma abatagira ingano bamukurikira.

16. Sainte Nadege Mimi

Uyu ni umukinnyi wa Filme nyarwanda. Akurikirwa abarenga ibihumbi 33, kubera imiterere ye ndetse n’uburyo akunda kwifotoza yambaye.

17. Miss heritage 2015

Iri ni izina rikoreshwa kuri Instagram na Miss Keza Joannah witabiriye Miss Rwanda muri 2015, akaza no kuba Miss Heritage uwo mwaka. Abarenga ibihumbi 81 baramukurikira bagamije kwirebera ubwiza byuri mu mafoto ashyira hanze.

18. Aisha Mutesi

Yitabiriye Miss Rwanda 2017, akaba akurikirwa n’abarenga ibihumbi 25. Ubu asigaye yamamariza amazu amwe n’amwe y’ubucuruzi ndetse n’amazu y’imideri.

19. Sandrine Isheja

Uyu ni umwe mu bagore bahiriwe n’umwuga w’itangazamakuru kuburyo hari abamubarira mubagore bavuga rikijyana mu Rwanda. Nta mafoto adasanzwe akunda gushyira hanze, ariko ni umwe mu bakurikirwa n’imbaga y’abakoresha Instagram barenga ibihumbi 147.

20. Habiba H.A.B.I.B.A.H.

Yamamaye ubwo yashwanaga n’abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda mu 2016 bamubwiye ko adashoboye kurenga ijonjoira ry’ibanze, ariko ntibyamubujije kwitabira Miss Supranational nubwo naho atarenze umutaru. Kugeza ubu ariko, Instagram yamugize ikirangirire kuburyo akurikirwa n’abarenga ibihumbi 108.

21. Tonnyqwiny (La mysterieuse).

Nubwo adakurikirwa n’abantu benshi kimwe n’abantu twavuze haruguru, ni umwe mu bamaze igihe gito kuri Instagram, ariko amafoto ashyira hanze yambaye amakanzu amwegereye, atuma akurikirwa n’abarenga ibihumbi 16.

22. Akiwacu Colombe.

Miss Rwanda 2014, ubu ukunze kwibera mu bufaransa. Yakunze gushyira hanze amafoto byavugwaga ko ashotorana nk’amafoto yambaye utwenda two kogana, cganywa imyenda imwegereye abagore bakorana sport. Ubu akurikirwa n’ibihumbi 105.

23. Asinah Erra

Uyu ni umuhanzikazi, nyarwanda, ugaragaza ko atajya aripfana ku bijyanye no kwambara. Imyambambaro imwe imugaragaza uko ateye ndetse n’imbyino za hato na hato kuri Instagram byatumye ubu akurikirwa n’abarenga ibihumbi 84.

24. Olga-Love (Aline Gahongayire)

Umuririmbyikazi w’indirimbo zo kuramya Imana. Ni umwe mu bakunda gusangiza abanyarwanda bimwe mu bice by’ubuzima bwe, igihe ababaye, cg yishimye wabimenya igihe ukurikira Instagram ye. Byatumye ubu akurikirwa n’abarenga ibihumbi 121.

25. Colombe uwase

uyu nawe yamenyakenye mu kanya gato kubera kwitabira Miss Rwanda, ariko ntabwo yarenze umutaru. Gusa, ibi bishobora kuba ari kimwe mu byamufashije kuba ubu akurikirwa n’abarenga ibihumbi 80, kuburyo ubu asigaye akoresha Instagram ye akamamariza ama Hotels na Restaurent z’abasirimu muri Kigali.

26. Kate BASHABE:

Uyu ni umwe mu bakurikirwa cyane kuri Instagram, akanakoresha uru rubuga yamamaza ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi akora. Akunda kwifotoza ari mu ndege, mu modoka zihenze, ari mu bihugu by’uburayi na Amerika, ariko cyane cyane abantu bakanakunda uko agaragara mu mafoto ndetse n’imiterere ye igaragara inyuma. Ni umwe mu bakurikirwa cyane kuri Instagram, kuko abarenga ibihumbi 252, bahisemo kujya birebera ibyo akorera ku isi ya Instagram.

Uru rutonde si ntakuka, kuko hashobora kuba hari abantu bamamaye kuri Instagram. Niba hari undi uzi wamamaye kuri uru rubuga, wamushyira ahatangirwa ibitekerezo munsi y’iyi nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDASHA KAGUSHYIRA HIFOTO SHYA

NHI MIYIMANA LAMBO MOTAR G.S KIBIRIZI MESSI yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka