Ibihembo by’abatsinze muri Art Rwanda ngo bigiye kubabera igishoro

Abahembwe mu isozwa ry’ irushanwa ‘Art Rwanda Ubuhanzi’ kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, baravuga ko amafaranga bahembwe agiye kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga ya bo y’ubuhanzi bari baraburiye uburyo kubera amikoro.

Ni irushanwa ryatangiye mu mezi ane ashize, abaryitabiriye bakaba barahatanye mu byiciro bitandatu byo kugaragaza impano zitandukanye. Umuntu umwe wahize abandi muri buri cyiciro ni we wahembwe miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda, abahembwe bakavuga ko babonye uburyo bwo kwagura impano za bo binyuze mu mishinga bari barananiwe gukora.

Maniraguha Carine watsinze mu cyiciro cy’ubuvanganzo yagize ati “Aya mafaranga ndayakoramo imishinga yo gukomeza guteza imbere ubusizi n’ubwanditsi. Nari naratangiye ikintu cyitwa ‘Ibanga Poetic Night’ gihuza abasizi n’abaca imigani, kandi kuba mbonye aya mafaranga nshobora gukora akantu nakwita isomero ngateza imbere umuco wo gusoma”

Uretse ibihembo byahawe abafite impano zihebuje, hanahembwe imishinga yahize iyindi yateguwe n’uru rubyiruko rwari mu irushanwa, bikaba ari kimwe mu byo rwigishijwe nyuma yo guhuriza hamwe muri Bootcamp abatoranyijwe mu bandi hirya no hino mu gihugu.

Aba bakoze umushinga w’ubusizi n’ubuvanganzo wanabonye igihembo, bavuga ko ubu bagiye gutanga umusanzu wa bo ku burezi bwo mu Rwanda kuko bazajya bandika ibitabo by’abana n’inkuru zakwifashishwa nk’imfashanyigisho mu mashuri abanza n’ay’incuke.

Madame Jeannette Kagame yashimye urubyiruko rwitabiriye irushanwa muri rusange, avuga ko n’ubwo bose batahembwe bidasobanuye ko badafite impano cyangwa batakoze imishinga myiza. Yasabye inzego zose, iza leta n’iz’abikorera gukomeza gukurikirana urwo rubyiruko, kuko hari byinshi rwatangamo umusanzu wa rwo ku bw’impano rufite.

Ati “Turabasaba gukomeza gukorana n’abahanzi bagera hafi kuri 600 twari kumwe muri iki gikorwa (cya Art Rwanda Ubuhanzi). Twagiye duhura na bo mu ntara twanyuzemo, mubahe umwanya mu bikorwa by’ubukangurambaga, ibyo guhugura abakuru n’abato n’imyidagaduro. Amazina ya bo n’aho babarizwa birahari”

Minisitiri w’umuco na Sporo, Nyirasafari Esperence yijeje ko uru rubyiruko ruzakomeza gukurikiranwa kugira ngo impano z’ubuhanzi rufite zitezwe imbere. Madame Jeannette yagiriye inama uru rubyiruko, arusangiza ubutumwa umukuru w’igihugu aherutse guha abahanzi, ababwira ko bafite impano zidasanzwe ariko bazaba abantu badasanzwe nibakomeza kurangwa n’umurava.

Abahatanye muri iri rushanwa bahatanaga mu byiciro bitandatu. Mu cyiciro cy’ubugeni no gushushanya (Plastic Arts) hahembwe Muhawenimana Maximilien, mu cyiciro cyo kuririmba no kubyina (Music and dance) hahembwa Shyaka Jean Pierre, mu cyiciro cy’imideri (Fashion) hahembwe Mukamihigo Jacqueline.

Mu cyiciro cyo gukina filimi n’amakinamico (Acting and Drama) hahembwe Uwumukiza Anuarite, mu cyiciro cyo gufata amashusho (Cinematography and Photography) hahembwa Munezero Chretien, naho mu cy’ubuvangazo hahembwa Maniraguha Carine.

Hanahembwe kandi imishinga itatu, uwitwa Fashion Art Center wo gutangiza ikigo cikora iby’imideri hagamijwe guteza imbere Made in Rwanda, umushinga wa RebaVisuals wo ujyanye no gufata amashusho, ndetse n’umushinga w’ubusizi n’ubuvanganzo, wo kwandika ibitabo by’imfashanyigisho ku bana bo mu mashuri y’inshuke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka