Nyuma y’amezi abiri ashyingiwe, Kibonke wo muri Seburikoko yibarutse

Umuryango w’umunyarwenya Emmanuel Mugisha uzwi nka “Clapton Kibonke” wibarutse imfura ye nyuma y’amezi abiri gusa ashyingiranywe n’umugore we.

Ibyishimo ni byose mu muryango wa Kibonke wibarutse umukobwa
Ibyishimo ni byose mu muryango wa Kibonke wibarutse umukobwa

Amakuru yo kwibaruka kuri uyu muryango, yabanje gutangazwa na nyirubwite Clapton, wanditse kuri Instagram ashyiraho ifoto ateruye uruhinja, yishimira umwana we wa mbere.

Kibonke yanditse ko yishimiye kuba umubyeyi, anashimira umugore we Ntambara Jacky wamwibarukiye umwana w’imfura.

Kibonke yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko bibarutse saa Yine za mugitondo yo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018, mu bitaro bya Polisi bya Kacyiru.

Tumubajije igitsina yabyaye, Clapton Kibonke ati “Nibarutse Ibebi (Baby)” ashaka kuvuga ko yabyaye umukobwa.

Hashize amezi abiri gusa Clapton Kibonke asezeranye n’umukunzi we Jacky, ariko amafoto bifotoje mu murenge yagaragaraga nk’aho Jacky akuriwe.

Gushakana kwabo nabyo bisa n’ibyatunguranye ku buryo hari ababonye amafoto batangira kwibaza ko yaba ari agace gashya ko muri Filme ashaka kwerekana, ariko aza kwemera ko Atari Filme ahubwo yashinze urugo.

Kibonke ni izina rizwi cyane muri Sinema nyarwanda, ariko cyane cyane muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka