Mu ijoro ryo kuwa 16 Mata 2019, mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan yakoze igitaramo, ari nacyo yashyikirijwemo igihembo cye, yatsindiye mu mpera z’umwaka wa 2018, igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI.
Umutoni Adeline,Umukobwa w’imyaka 22 uvuka mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, ni we wambitswe ikamba rya Miss Bright INES.
Abategura Salax Awards baravuga ko bateganya kongera amafaranga ahabwa abahanzi kugira ngo abayitabira babashe kwishimira iri rushanwa.
Jean Christian Irimbere, umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, avuga ko akenshi iyo udafashijwe n’Imana, kumenyekana cyane byagushyira mu kaga.
Ku itariki ya 31 Werurwe, nibwo byari biteganyijwe ko abahanzi bari ku rutonde rw’abazatoranywamo abahize abandi mu byiciro bitandukanye bamenyekana bagashyikirizwa ibihembo muri Salax Awards, ubu yari ibaye ku nshuro yayo ya karindwi.
Itsinda rya THE SUPER RAINBOWS ryatangije uburyo bwo gukoramo umuziki bawuhindura mu nyana zigezweho (EDM) Moombahton, Future, Pop na House ijyanye n’igihe, kandi inabyinika.
Ange Ritha Kagaju, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, ni umwe mu bakobwa bake b’abahanzi b’Abanyarwanda baririmba bacuranga Guitar.
Umunyarwanda wari ufite inzozi zo kuba yakora filime igaragaza ubutwari bw’abasirikari ku rugamba, n’uko bitwara mu bikomeye, Joel Karekezi, hamwe n’ikipe bafatanyije mu gukina filime, ‘The Mercy Of The Jungle’ batangaje ko kugira ngo irangire yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni y’Amayero, ni ukuvuga abarirwa muri (…)
Nyuma y’ukwezi n’igice akora ibitaramo mu bihugu 12 bya Africa, Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan, waraye ugarutse mu Rwanda aravuga ko adasoje ibi bitaramo arimo akora nyuma yo gutsindira igihembo cya radio y’Afaransa Prix Decouverte.
Bright Okpocha, umuhanga w’umunyarwenya wo mu gihugu cya Nigeria uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Basket Mouth yatunguye abakunzi be mu Rwanda ahagera mbere y’igihe yari yitezweho avuga ko urukundo afitiye Abanyarwanda ari rwo rwamuteye kuzinduka, aho yitabiriye ubutumire mu gitaramo ‘Seka Fest’.
Benshi mu bahanzi nyarwanda bo hambere, bavuga ko bakoraga umuziki kubera kuwukunda ariko bafite ibindi bibatunze, ibintu bitandukanye n’uko ubu bimeze kuko ubuhanzi ari umwuga utunga nyirawo.
Yitwa Sherrie Silver, akomoka i Huye ariko aba i London mu Bwongereza, aho abana na nyina umubyara. Ni umukobwa uri mu b’imbere bafashije icyamamare Childish Gambino mu kubyina indirimbo ’This is America’ yatwaye Grammy Award uyu mwaka.
Mu bice bitandukanye by’igihugu, Abanyarwanda bizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri tariki 08 Werurwe. Ku rwego rw’igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kagano, akarere ka Nyamasheke, aho umushyitsi mukuru yari Madame Jeannette Kagame.
Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy arashinjwa kutishyura umwenda remezo ungana n’amadorali ibihumbi 10 (asaga gato miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda) yahawe n’ikompanyi yitwa KAGI RWANDA Ltd ngo yitabire igitaramo mu Bubiligi ariko ntageyo.
Padiri Jean François Uwimana, avuga ko yatekereje cyane ku muco nyarwanda maze akora indirimbo ijyanye na wo yise ’Nyirigira’.
Abanyarwenya bibumbiye mu itsinda ‘Daymakers’ bavuga ko ibyo gukora umwuga wo gusetsa bisaba kubyihugura no kwimenyereza kubikora nk’akazi, kabone n’ubwo hari abantu usanga bazi gutera igiparu abantu bagaseka cyane ariko bakaba badashobora kubikora nk’umwuka kuko batihuguye.
Pruducer Ishimwe Clement wo muri KINA Music avuga ko kuba umuhanzikazi Butera Knowless akundwa n’abantu benshi, ngo nta mpungenge bimutera, kuko icyizere ari cyo cy’ingenzi ku bantu bakundana.
Babanje gukora akandi kazi kabinjirizaga kakanabatunga mbere y’uko tubamenya, kandi bamwe ntibakaretse babifatanya n’umuziki n’urwenya.
Dusabimana Emmanuel umuhanzi wiyise Lucky Fire, ubundi akiyita ‘Michael Jackson wo mu Rwanda’, avuga ko arusha abandi bahanzi bose indirimbo nyinshi kuko ngo afite izirenga 666 mu myaka itatu amaze atangiye uyu mwuga.
Umuhanzi Patrice Sylvestre wamamaye ku izina rya Slaï ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa yashimishije Abanyarwanda n’abandi bitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali tariki 22 Gashyantare 2019.
Bamwe mu bakurikiranira hafi iterambere banazi amateka y’igihugu, basanga umuco wo gupfukama umuntu asaba uwo akunda ko bazabana bizwi nko ‘gutera ivi’ ari umuhango utavuze ibirenze kwifotoza, no kwerekana ko umuntu asirimutse.
Abanyarwanda batandukanye baba muri Mali n’abo muri Afurika y’Iburasirazuba baba i Bamako biteguye gushyigikira Yvan Buravan ugiye gutangirira ibitaramo bizenguruka Afurika mu murwa mukuru wa Mali, Bamako.
Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi aherutse gusetsa, avuga ko amafaranga ya mbere yabonye mu buhanzi yayaguze akabati k’imyenda (Garde Robes) yari amaze iminsi arwaye nk’umukobwa wari muto agisohoka mu ishuri ryisumbuye.
Kalisa Erneste uzwi nka Samusure cyangwa Rulinda umwe mu bamaze kubaka izina muri Sinema nyarwanda, yanyuze mu buzima bukomeye burimo gucikiriza amashuri, kurogwa byabaye intandaro yo guhurwa iyo avuka; gukora imirimo y’ingufu nk’ubunyonzi, kwirukana inyoni mu mirima y’umuceri, n’ibindi byinshi yakoze ari gushakisha ubuzima (…)
Abatuye i Shyanda mu Karere ka Gisagara, bavuga ko nubwo badatuye mu mujyi, umunsi w’abakundanye (Saint Valentin) wizihizwa tariki 14 Gashyanyare na bo bawizihiza.
Tariki ya 14 Gashyantare, ni umunsi benshi bafata nk’umunsi w’abakundana. Ni umunsi abantu batandukanye bereka abo bakundana ko babazirikana mu rukundo kandi ko babitayeho kurusha uko babiberekaga mu yindi minsi.
Tariki 14 Gashyantare ni umunsi hirya no hino ku isi abantu batandukanye bizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin cyangwa se Valentine’s Day.
Senderi International Hit umaze imyaka ine afite igikombe cya Salax nk’umuhanzi uririmba Afrobeat, ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare 2019 ntiyagaragaye ku rutonde rwatangajwe rw’abahanzi bazahatanira ibihembo by’uyu mwaka, bituma asohoka anyonyomba abantu ntibamenya aho yarengeye.
Ku mugoroba wo ku itariki 11 Gashyantare 2019, nibwo ikigo AHUPA gisigaye gitegura ibihembo bya Salax cyatangaje abahanzi batanu muri buri cyiciro, bazatoranywamo umuhanzi uzahabwa igihembo.
Israel Mbonyi, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asanga ukwicisha bugufi yabonanye Donald James(Don Moen) gukwiriye kugaragara no mu bandi bakozi b’Imana ndetse n’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).