Sonia Rolland yaryohewe no kurebera ibyiza bitatse u Rwanda mu kirere
Sonia Rolland Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000, yaryohewe cyane no kureba ibyiza by’u Rwanda ari muri kajugujugu’ ikigo cya Akagera Aviation.
Agisoza uru rugendo yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko yanyuzwe n’uru rugendo, akaba yaryohewe no kureba ibyiza bitatse u Rwanda, ari mu kirere.
Yanashimiye Akagera Aviation kamutembereje mu kirere cy’u Rwanda.
Sonia Rolland akaba yarageze mu Rwanda tariki ya 7 Ugushyingo, aho yari yaje kwitabira ifungurwa ku mugaragaro rya Onomo Hotel abereye ambasaderi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|