Sonia Rolland yaryohewe no kurebera ibyiza bitatse u Rwanda mu kirere

Sonia Rolland Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000, yaryohewe cyane no kureba ibyiza by’u Rwanda ari muri kajugujugu’ ikigo cya Akagera Aviation.

Sonia Rolland yatemberejwe muri Kajugujugu aryoherwa no kwirebera ibyiza by'u Rwanda
Sonia Rolland yatemberejwe muri Kajugujugu aryoherwa no kwirebera ibyiza by’u Rwanda

Agisoza uru rugendo yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko yanyuzwe n’uru rugendo, akaba yaryohewe no kureba ibyiza bitatse u Rwanda, ari mu kirere.
Yanashimiye Akagera Aviation kamutembereje mu kirere cy’u Rwanda.

Sonia Rolland akaba yarageze mu Rwanda tariki ya 7 Ugushyingo, aho yari yaje kwitabira ifungurwa ku mugaragaro rya Onomo Hotel abereye ambasaderi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka