Iby’urugo rwa Miss Aurore na Egide byaba byageze ku iherezo?

Kugeza ubu, Miss Mutesi Aurore Kayibanda, ntabwo akiri kuri Instagram, naho umugabo we Egide Mbabazi wakurikiraga umuntu umwe gusa ariwe Aurore, ariko ubu ntabwo akimukurikira, ikindi gitangaje.

Aurore na Egide bakanyujijeho mu rukundo
Aurore na Egide bakanyujijeho mu rukundo

Egide yamaze gusiba amafoto yose yari kumwe na Miss Aurore, nyuma y’amezi atarenze ane basezeranye imbere y’amategeko.

Mu mpera z’ukwezi kwa 7, nibwo aba bombi Miss Aurore na Egide uzwi mu mwuga wo gufotora no gufata amafoto basezeranye imbere y’amategeko, mu mujyi wa Portland muri Amerika.

Ibi nabyo byari byabanjirijwe n’umuhango wo kwambikana impeta ya fiancaille byari byabereye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Muri izi mpera z’ukwezi kwa 7, mu buryo bw’ibanga rikomeye, abagize imiryango yombi buriye indege berekeza muri Amerika gushyigikira abana babo.

Cyakora abanyarwanda babimenye kubera amafoto yashyizwe kuri Instagram ya Aurore na Egide.

Instagram ya Aurore ubu ntabwo iri kuri Internet, Egide nawe yasibye amafoto yose yigeze kwifotozanya n’umukunzi we Aurore, kandi andi mafoto yose aracyariho.

Byateye urujijo ku bakunze urukundo rwabo, ndetse hari abatangiye gukeka ko baba batandukanye nyuma y’amezi 4 gusa barushinze.

Aurore na Egide, batangiye kugaragara mu rukundo muri 2014, nyuma y’imyaka ibiri Aurore atorewe kuba Miss Rwanda, ariko ntabwo bakunze gushyira ubuzima bwabo hanze uretse gusa mu minsi y’ubukwe bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Haaaa batsinzwe batarwanye none ubu statut yabo yabaye divorce naho barihanganye ko ni ubundi ababanaga munzu bisambanira badasezeranye nubwo batabyaye bari Bwana na Bibi bazahake abandi ingo nkzi ntizimara kabiri baharurukanye nta buryohe bari bacyumva bajye mu bishyashya. nta mpamvu yo kwizirikana.

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka