Iradukunda Liliane na bagenzi be bahatanira ikamba rya Nyampinga w’isi bahawe ikaze mu Mujyi wa Sanya

Miss Rwanda 2018, iradukunda Liliane na bagenzi be bagera ku 119, bari guhatanira ikamba rya nyampinga w’isi, bahawe ikaze mu Mujyi wa Sanya uri kuberamo iri rushanwa.

Iradukunda Liliane na mugenzi we wo muri Philipine mu myiyereko
Iradukunda Liliane na mugenzi we wo muri Philipine mu myiyereko

Mu mwambaro uranga umuco wa buri gihugu umukobwa uri mu irushanwa ahagarariye, batembereye mu Mujyi wa Sanya bahabwa ikaze n’abawutuye, nk’uko Urubuga rwa interineti rw’iri rushannwa (www.missworld.com) rubitangaza.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 8 ugushyingo 2018, rikazasoza ku wa 8 Ukuboza 2018, mu birori bikomeye bizabera mu nyubako yitwa Mangrove Tree Resort iherereye i Sanya ari naho aba bakobwa bacumbikiwe.

Dore mu mafoto uko uwo mwiyereko wari umeze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka