Anita pendo: Mu buzima harimo ice cream na bombo, hakanabamo urusenda n’amahwa
Anita Pendo, umunyamakuru akaba umu DJ ndetse n’umushyushyarugamba wamenyekanye cyane mu Rwanda, agira inama bagenzi be b’igitsiba gore ko batagomba gucibwa intege n’ibibakomerera mu nzira ibaganisha ku byo bifuza ngo kuko ntawugira icyo ageraho atavunitse.

Yabivugiye mu kiganiro Dunda cya KT Radio, abibutsa ko ubuzima butarangwa n’ibiryoshye gusa, abasaba kwihanganira n’ibisharira kuko bidahoraho.
Yagize ati” Ubuzima si ice cream gusa na bombo, ahubwo harimo n’ibirura byinshi. Mu buzima muzahura n’ibintu byinshi bibaca intege, ariko muzakomere kuko iyo uzi icyo ushaka urakomereka ariko icyo ushaka kugeraho ukakigeraho.’’
Muri iki kiganiro Anita Pendo yanabwiye umunyamakuru wa KT Radio ko umuziki ari cyo kintu cya mbere akunda cyane kikamutwara ubwenge, ngo ku buryo kuwumva bishobora gutuma akora no ku gisenge cy’inzu(Plafond).
Yanabwiye bagenzi be batamuherukaga nk’umushyushyrugamba ko ubu yagarutse mu kibuga, bakaba bagiye kumubona henshi kandi kenshi.
Ibindi yabwiye Umunyamakuru wa KT Radio wabyumva muri iyi Video
Ohereza igitekerezo
|
Ni muntu ki d’abord. Statut ye ni iyihe/
Ni byiza kuri izo nama agira abagore.
ndibaza gusa niba ariwe mwabonye watanga iyo message