Zizou Al Pacino yungukira iki mu gukora indirimbo ataririmbamo?

Zizou amaze gukora indirimbo zirindwi zamenyekanye cyane, aritegura kuzihuriza hamwe agakora Mix Tape, ariko nta ndirimbo n’imwe yumvikanamo ijwi rye, n’aho bahamagaye abahanzi ntahakandagira.

Isura ye abantu bayibonye mu mashusho inshuro zitarenga ebyiri. Hashize imyaka 8 Zizou aretse gucuruza umuziki kuri CD, ahitamo guhuriza hamwe abahanzi bagakora indirimbo zamwitiriwe.

Igitekerezo cyo gukora indirimbo ya mbere yitiriwe Zizou, cyatanzwe n’inshuti ye ya cyera Riderman mu 2010 nk’uko Zizou yabitubwiye. Ati “Twari twicaye muri Studio Ibisumizi na Riderman na Safi, kuko bose bari inshuti zange turaganira.

Umusaza Riderman abwira Safi ngo reka bakore indirimbo ibe iya Zizou” aha niho havuye indirimbo Urwandiko ya mbere kuri Zizou Al Pacino.

Iradukunda Zizou uzwi nka Zizou Al Pacino ni umuhanzi ariko ukora ubuhanzi mu buryo butamenyerewe mu Rwanda
Iradukunda Zizou uzwi nka Zizou Al Pacino ni umuhanzi ariko ukora ubuhanzi mu buryo butamenyerewe mu Rwanda

Nubwo bigitangira nyiri indirimbo ndetse n’abahanzi batumvaga neza inyungu iri muri ibi, Zizou avuga ko yahise abona ko bizamufasha mu kumenyekanisha izina rye ndetse n’iry’inzu y’umuziki yashakaga gushinga, ariko byagiye binazamura abahanzi batari bazwi.

Indirimbo nka “Arambona agaseka” ni imwe muzamenyekanishije Social Mulah na Ama G The Black, bituma abahanzi batangira kubona ko ari ubundi buryo bwo kumenyekana.

Ku zindi ndirimbo zakurikiyeho nka Vuba Vuba, Fata Fata na Niko Nabaye, abahanzi nyarwanda babaga nk’ababyiganira kuririmbamo, binamenyekanisha abandi bahanzi nka Teta Diana wamenyekaniye cyane muri “Fata Fata” Pricilla wongeye kumenyekana cyane muri “Bagupfusha ubusa” na TNP yari ikizamuka.

Uretse indirimbo zo kwidagadura, Zizou ni nawe wateranyije ibirangirire bakora indirimbo yo kwibuka nyakwigendera Henry wahoze aririmba muri KGB wapfuye muri 2012.

Ku ndirimbo 8 amaze gukora, Zizou avuga ko yungutse izina rinini mu byo gukorana n’abahanzi, ariko izi ndirimbo ngo zinafasha abahanzi bazikoze kuko buri muhanzi aba afite uburenganzira bwo kuyikoresha ahantu yahawe akazi.

Ku giti cye, nawe ngo yunguka akazi gatangwa n’abakunda ibyo akora, nubwo harimo n’urukundo rw’umuziki nyarwanda. Gusa avuga ko izi ndirimbo zizanashyirwa ahagurishirizwa indirimbo, k’ uburyo zakwinjiza amafaranga akanagera ku bahanzi baziririmba.

Mbere yo yatangira gukora ibyo guhuza abahanzi, yari umucuruzi w’umuziki kuri za CD muri Studio ntoya yari afite I Nyamirambo. Nyuma y’Imyaka 8 aretse aka kazi, ubu afite inzu itunganya umuziki yitwa Monster Records, iri mu zikunzwe hano mu Rwanda.

Ni umwe mu bafashije cyane urugendo rw’umuziki ku bahanzi nka Urban Boys, Dream Boys, Kamichi, Riderman, King James, TNP n’abandi. Indirimbo iheruka ya Zizou, ni “Wimfatanya n’isi” yumvikanamo King James, Social Mulah, Diplomate, Uncle Austin, na Zigg 55 wayoboye imiririmbire ya Rumba muri iyi ndirimbo.

Ibyo Zizou akora byo guhuza abahanzi bagakora indirimbo zimwitirirwa, ntaho bitandukaniye n’ibyakorwaga na nyakwigendera Rugamba Sipiriyani kuko nawe atigeze aririmba mu ndirimbo ze. Ntibinatandukanye n’ibikorwa n’abahanzi nka DJ Khaled, David Guetta, Calvin Harris n’abandi bazwi muri Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oya sha, Rugamba ntagereranywa uramwtiranya. Ziriya ndirimbo zose uzi z’amasimbi n’amakombe ayarziyandikiraga. Agatoza itorero Amasimbi n’Amakombe. Buriya hari n’abatazi ko indirimbo nka Marebe atembaho amaribori ari igisigo cyahimbwe na Rugamba Sipiriyani. Burya u Rwanda rufite ibihangange bitatu n’abazaza bazahora basanga intego barayitumbagije. Mgr Alexis Kagame na Rugamba Sipiriyani bimazeyo, Mgr Bigirumwami wabaye inkwakuzi na we ntiyiganda. Abavuga Rugamba Sipiriyani mu ndirimbo bajye bamureba mu ndorerwamo za ba Maestro bakomeye ba za Ballet cyangwa Chorale zikoemeye. Burya barayobora, amajwi yabo ntajya yumvikana mu ndirimbo. ariko umurimo wabo ukaba inkingi ya mwamba kugira ngo igihangano kinoge gisohoke kiryoshye nk’uko Public ikibona. Ngaho Zizou rero ashaka kuba ingenzi nafatireho, akore indirimbo zidasigara ku mazina, akore indirimbo byibura imwe mu myaka 40 umwana ubyiruka azumva kuri radio nawe akanamiza nk’uko iyo twumvise Imenagitero, Urungano, Cyuzuzo, Uwera, Ntumpeho, Kana karembera, Akabyino ka Nyogokuru,...dutwarwa tukagezwayo tugataraka abatureba bakagirango twiyunyuguje manyina.
Nimurambe

Miburo yanditse ku itariki ya: 22-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka