Natty Dread, umurasta akaba n’umuhanzi wo mu Rwanda ahamya ko nta gahunda afite yo kurekeraho kubyara kuko ngo aramutse abikoze yaba yishe itegeko ry’Imana.
Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Earth yaberaga muri Philippines yitabiriwe na Miss Uwase Hirwa Honorine wagiye aserukiye u Rwanda, yegukanwe na Miss Philippines hanyuma Igisabo we ataha amaramasa.
Umuhanzi Senderi ntiyemeranya n’abavuga ko atakigezweho kuko we afite ibikorwa akora buri munsi ahubwo ari itangazamakuru ritamuha umwanya nk’abandi bahanzi.
Umuhanzi Mani Martin yizeje abantu igitaramo batigeze babona ubwo azaba amurika umuzingo we wa gatanu yise “Afro” kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017.
Hakizimana Amani uzwi mu muziki nka Ama-G The Black ari kwitegura ubukwe kuburyo n’impapuro z’ubutumire yamaze kuzishyira hanze.
Missosology, igitangazamakuru kabuhariwe mu gukurikirana amarushanwa y’ubwiza akomeye abera ku isi, cyagaragaje ba Nyampinga 15 bahatanira ikamba rya Miss Earth 2017, berekanye ko bazi ubwenge.
Padiri Uwimana Jean Francois umaze kumenyerwa mu ndirimbo za Hip Hop zihimbaza Imana ahamya ko iyo njyana aririmbamo ituma ahura n’ibyiza n’ibibi.
Yvan Buravan wari umaze amezi hafi atanu avuye muri New Level akajya kwikorana wenyine yatangaje ko yayisubiyemo.
Bamwe mu banyamuziki bemeza ko kuba nta orchestres yinshi zikibaho, byatewe n’uko nta banyamuziki bahagije bacuranga injyana z’umwimerere bariho.
Uwase Hirwa Honorine uzwi ku izina rya “Igisabo” uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2017 akomeje kubura imidari mu bihembo bihatangirwa.
Umutoniwase Linda, igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017 ari kwitegura kujya guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya "Miss University Africa".
Si buri wese wakwiyumvisha uburyo abantu bahurira mu itsinda rimwe bashobora kumara umunsi, icyumweru cyangwa amezi batavuga kandi bahura kenshi mu kazi ka buri munsi.
Mu mezi ari imbere abakunzi ba Filime mu Rwanda bashobora kubona imbonankubone umukinnyi wa filime w’umufaransa witwa Eriq Ebouaney kuko ashobora kuza mu Rwanda.
King Bayo, umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Mali avuga ko Abanya-Mali batangiye gukunda umuziki w’u Rwanda nyuma yo kubona Abanyarwanda bahatuye bawubyina.
Mu gihe kigera ku mwaka abanyeshuri ba mbere bize umuziki mu ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo barangije amasomo batangaza ko batangiye kwinjiza amafaranga.
Aturage bo mu Karere ka Rubavu bakunda umuziki ntibazicwa n’irungu mu mpera z’iki cyumweru kuko bazataramirwa na bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda ari mu gihugu cy’Ubushinwa aho yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss World rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku isi.
“Rwanda Film Festival” iserukiramuco Nyarwanda rya Sinema rigiye kuba ku nshuro ya 13 rikazahuriramo abakora sinema mu Rwanda no mu mahanga.
Ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro yo mu Rwanda bigaragaza ko byinjiza amafaranga bigura imodoka n’inzu bikora n’ibindi bikorwa bigaragaza ko hari urwego bamaze kugeraho.
Nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda yari amaze mu Burayi amenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda,kuri ubu ari mu Bushinwa.
Abitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth 2017 riri kubera muri Philippines bakoze igikorwa cyo kwiyerekana harebwa ubwiza n’imiterere y’umubiri wabo.
Hirya no hino ku isi mu mico itandukanye usanga batavuga rumwe ku mwambaro wa “Bikini” wagenewe abagore cyangwa abakobwa bagiye ku mazi koga.
Umwuka mubi uvugwa mu itsinda rya muzika rya Urban Boys si uwa vuba kuko abazi iri tsinda bahamya ko kuva ryashingwa wumvikanagamo.
Nubwo umuhanzi Andy Bumuntu atangiye kumenyekana muri iki gihe kubera indirimbo ze zikundwa n’abatari bake ngo ibyo kuririmba yabitangiye akiri muto.
Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Igisabo, uhagarariye u Rwanda muri irushanwa ry’ubwiza rya “Miss Earth 2017” yagaragarije abaryitabiriye uburyo Abanyarwandakazi ari beza.
Abaturage batandukanye bo Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye banejejwe no kubona umuhanzi Jay Polly amaso ku maso ubwo yajyagayo kubataramira.
Itsinda ry’abasore b’Abanyarwanda batanu bazwi ku izina “The Bright Five Singers” rikomeje kwitegura igitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere y’indirimbo zabo.
Ba Nyampinga 78 bitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017, barimo na Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi ku izina rya “Igisabo” bakorewe ibirori byo kubakira mu gihugu cya Philippines.
Umuhanzi Mani Martin uzwi cyane mu njyana Nyafurika, yasohoye indirimbo yise "Ndaraye" ivuga ku nzozi z’umuntu ukumbuye iwabo.
Uwase Hirwa Honorine uzwi ku izina rya “Igisabo” ari mu gihugu cya Philippines aho ahagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Earth 2017.