Dr Sezibera yanyuzwe cyane n’umuziki w’abiga ku Nyundo
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Ministere w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera yagaragaje uburyo yashimishijwe cyane Abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika ku Nyundo bahuriye muri Chorale de Nyundo.
Minisitri Sezibera yanyuzwe n’amajwi ayunguruye y’abanyeshuri ba Nyundo, ubwo baririmbaga indirimbo zitandukanye zo gusururutsa abitabiriye Umushyikirano wa 16, bituma akoresha amagambo y’icyongereza akoreshwa iyo umuntu ashaka kugaragaza ko yanyuzwe bidasubirwa n’ikintu runaka maze agira ati ‘I want to be a #NyundoSchool of Art when I grow up’ uwagenekereza, akaba yavuga ko iyo aza kuba akiri muto yari kwifuza kuziga muri ririya shuri amaze gukura.
#Umushyikirano2018 I want to be a #NyundoSchool of Arts student when I grow up!!!! https://t.co/nC8V3v2jLx
— Richard Sezibera (@rsezibera) December 14, 2018
Chorale de Nyundo, ni itsinda ry’abaririmbyi benshi biga umuziki mu ishuri rya Nyundo, rifite inshingano zo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mu nama y’umushyikirano, ikanaririmba izindi ndirimbo zitandukanye mu gihe bibaye ngombwa muri iyi nama.
Abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo, bamaze kwandika izina mu bijyanye no gususurutsa abakomeye, kuko nibo basusurutsaga abashyitsi mu gihe cy’inama y’umuryango w’ubuwe bwa Afrika, inama za Transform Afurika ndetse n’izindi nama ziri ku rwego rwo hejuru hano mu Rwanda.
Inkuru zijyanye na: umushyikirano2018
- `Umufuragiro´ andi mananiza ku bagana VUP ataravuzwe mu Mushyikirano
- Tujya muri EAC ntitwigeze dupfukama ngo twinginge – Perezida Kagame
- ’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo’, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi
- Abayobozi bangiza gahunda ziriho bagomba gukurikiranwa, mubikore vuba – Perezida Kagame
- Ikibazo cy’imirire mibi mu bana gikemurwe mu gihe gito – Perezida Kagame
- Impamvu Bamporiki asanga abakirwana muri FDLR ari ‘abarwayi’
- Mu myaka itarenga itatu abana barokotse Jenoside bazaba bamaze kwiga
- Inyungu iri hejuru yagabanyije umubare w’abaka inguzanyo muri VUP
- Umushyikirano uheruka watumye abana 55,533 bari barataye ishuri barisubiramo
- Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda
- Umushyikirano uribanda ku ngamba zigamije guhindura imibereho y’abaturage
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|