Dr Sezibera yanyuzwe cyane n’umuziki w’abiga ku Nyundo

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Ministere w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera yagaragaje uburyo yashimishijwe cyane Abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika ku Nyundo bahuriye muri Chorale de Nyundo.

Dr Richard Sezibera, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga
Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga

Minisitri Sezibera yanyuzwe n’amajwi ayunguruye y’abanyeshuri ba Nyundo, ubwo baririmbaga indirimbo zitandukanye zo gusururutsa abitabiriye Umushyikirano wa 16, bituma akoresha amagambo y’icyongereza akoreshwa iyo umuntu ashaka kugaragaza ko yanyuzwe bidasubirwa n’ikintu runaka maze agira ati ‘I want to be a #NyundoSchool of Art when I grow up’ uwagenekereza, akaba yavuga ko iyo aza kuba akiri muto yari kwifuza kuziga muri ririya shuri amaze gukura.

Chorale de Nyundo, ni itsinda ry’abaririmbyi benshi biga umuziki mu ishuri rya Nyundo, rifite inshingano zo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mu nama y’umushyikirano, ikanaririmba izindi ndirimbo zitandukanye mu gihe bibaye ngombwa muri iyi nama.

Abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo, bamaze kwandika izina mu bijyanye no gususurutsa abakomeye, kuko nibo basusurutsaga abashyitsi mu gihe cy’inama y’umuryango w’ubuwe bwa Afrika, inama za Transform Afurika ndetse n’izindi nama ziri ku rwego rwo hejuru hano mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka