Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025, umuhanzi Muligande Jacques uzwi cyane nka Mighty Popo, yamuritse filime yise Killer Music, ikaba yakinwe bwa mbere, igikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta.
Iserukiramuco rya Filime rya Mashariki African Film Festival (MAAFF) ku nshuro yaryo ya 11, rigarukanye umwihariko wo guhemba imodoka ku bakinnyi ba sinema bakunzwe cyane bagatorwa n’abaturage (People’s Choice Actor & Actress), n’igihembo cy’icyubahiro kizwi nka ’Lifetime Achievement’.
Umuvugizi wa Police, ACP Rutikanga yemeje ko abahanzi Barbara Horn Teta wamamaye nka Babo na Ariel Wayz bafunze.
Itsinda ryamamaye ku Isi mu njyana ya Zouk, Kassav, ritegerejwe gususurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, binyuze mu gitaramo cyiswe Conservation Gala Dinner gitegerejwe kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 muri Kigali Convention Center.
Umuryango wa Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close wasangije abitabiriye amasengesho y’urubyiruko yo gusengera Igihugu azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast urugendo rw’imyaka 12 bamaze bubatse urugo n’ibyabafashije kugira urugo rwiza.
Abahanzikazi Alicia and Germaine bamaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Ndahiriwe’ yasohokanye n’amashusho yayo, bakizera ko izagera kure hashoboka bitewe n’uburyo yitondewe mu kuyitunganya.
Kuva mu mwaka wa 2018 binyuze mu muryango Imbuto Foundation hatangijwe amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi hagamijwe gushyigikira no kuzamura impano z’abakiri bato.
Waba uri umukirisitu, umuyisilamu, umuhindu, umubudisite, umubahayi, cyangwa se nta na hamwe ubarizwa, biragoye kuba waba utarigeze wumva indirimbo yitwa ‘What a friend we have in Jesus’, ikunze kuririmbwa n’abo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Mu Kinyarwanda iragira iti ‘Nta nshuti nziza nka Yesu (Yezu). (…)
Ku wa 18 Ukwakira 2025, muri Zaria Court i Kigali hazabera ibirori by’akataraboneka bizashyushya Umujyi wa Kigali, bikaba byarateguwe mu rwego rwo kwizihiza umuziki, kwidagadura ndetse n’ubuvandimwe buhoraho.
Umuraperi akaba na rwiyemezamirimo, Gauchi The Priest yateguje abakunzi be Album ye ya mbere yise ’Collabo’, izaba igizwe n’ibihangano byinshi bigaruka ku buzima busanzwe abantu babamo.
Umusizi Murekatete Claudine, yashyize hanze amashusho y’igisigo yise ’Arubatse’ yakoranye n’umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Nsabimana Eric, uzwi cyane nka Dogiteri Nsabi.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manzi Olivier uzwi nka Manzi Music, yatangaje ko kuva kuri uyu wa 15 Kanama 2025, atakibarizwa muri sosiyete ya Moriah Entertainment isanzwe ifasha abahanzi batandukanye bakora umuziki wa Gospel, nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakorana.
Nk’uko twabivuzeho mu nkuru iheruka ku bihangano n’amateka ari inyuma yabyo, indirimbo zose burya si ko ziba zishingiye ku nkurumpamo. Hari abahanzi bahimba indirimbo bashingiye ku bigezweho mu gihe cyabo, abandi ku bibazo abantu bahura nabyo, abandi bagahimba izishishikariza abaturage kwitabira gahunda za leta n’izindi.
Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, yahishuye uko kwangwa n’umukobwa bakundanaga amuziza ubukene byamuhaye inganzo, ahimba indirimbo ye yise ‘Kamwambie’ yahinduye ubuzima bwe kuko yakunzwe cyane, nubwo uko gutandukana na we byamuteye agahinda.
Muragijimana Jean D’Amour ukoresha izina ry’ubuhanzi ’Sheka Umubwiriza’, yiyemeje gukora umuziki wibanda ku butumwa bw’isanamitima agamije guhumuriza abantu bafite ibikomere batewe n’amateka agoye banyuzemo, cyangwa ubuzima bukarishye bacamo buri munsi, no guhwitura abantu kujya mu nzira nziza bakagwiza urukundo mu bandi.
Alex Muyoboke uri mu bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, akaba yaranabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye ari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we (Maman) aguye mu bitaro bya CHUK.
Umuhanzi w’icyamamare w’Umutanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ibyishimo yatewe no guhura na se nyawe abifashijwemo na nyinawabo, nyuma yo kurerwa n’umugabo wa nyina ndetse akamara igihe kinini yarabwiwe ko ari we se.
Umuhanzi wiyeguriye injyana gakondo, Jules Sentore, avuga ko gukunda iyi njyana kurusha izindi yakabaye yarakoze, abikesha inama yagiriwe na Sekuru Sentore Athanase, wamusabye kugira ikimuranga kikamutandukanya n’abandi yifuzaga kwigana.
Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, arimo kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya i Kampala, nyuma y’impanuka ikomeye bivugwa ko yatewe n’umugore we Sandra Teta.
Muri rusange iyo mu nganzo haje umwezi (kugira igitekerezo cyo guhimba), umuririmbyi cyangwa umuhanzi aricara akandika indirimbo, yamara kuyishyira ahagaragara, abayumvise bakibaza niba yarayihimbye agendeye ku nkuru nyakuri cyangwa ku buzima bwe bwite.
Itorero Inganzo Ngari ryiteguye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe ‘Tubarusha Inganji’, kizaba ku munsi w’Umuganura ku ya 01 Kanama 2025, kikabera muri Camp Kigali.
Umuhanzikazi w’Umunya-Tanzaniya, Zuchu akaba umugore w’umuhanzi w’icyamamare na we w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz, yiyamye abahamagara umugabo we mu masaha akuze y’ijoro, abasaba kubihagarika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Afurika ikeneye kwizera ubuhangange yifitemo kandi Abanyafurika ubwabo by’umwihariko urubyiruko bakaba ari bo bakeneye kubigaragaza.
Banki ya Kigali (BK), ibinyujije muri gahunda yayo ya ’Nanjye Ni BK’ yatangije ubufatanye n’abahanzi n’abanyabugeni, hagamijwe kubafasha kurushaho kwiteza imbere babinyujije mu bikorwa byabo.
Emma Rwibutso ni umuhanzi umaze igihe gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, wahawe amahirwe yo kwigaragariza mu gitaramo ’Unconditional Love - Season 2’ umuhanzi Bosco Nshuti yamurikiyemo Album ye ya kane yise ‘Ndahiriwe’yizihiza n’imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye.
Inganzo Ngari, rimwe mu matorero gakondo akomeye mu Rwanda, ryatangiye kwitegura igitaramo bise ’Tubarusha Inganji’, kigamije kugaragaza uko u Rwanda rwahanganye n’ibibazo rwanyuzemo mu kwishakira ibisubizo rukagera ku ntsinzi.
Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo, Lionel Sentore, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yitiriye indirimbo yise ’Uwangabiye’, yamamaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu 2024.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira, ari mu byishimo nyuma y’uko ku wa Gatatu, yagaragarije abakunzi be ko yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu, yise Kwema Light FitzGerard.
Umuhanzi Eric Senderi International Hit, agiye gukorera ibitaramo mu turere 13 tw’u Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.
Umuraperi Gauchi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Bazanga’, yakoranye n’umuhanzi Sean Brizz, igaragaramo bamwe mu byamamare mu gukina filime bakunzwe cyane mu Rwanda, barimo Inkindi Aisha, Nyabitanga na Niyonshuti Eric wamamaye nka Killaman.