Bwa mbere, Netflix igiye kwerekana film y’uruhererekane nyafurika
Filime "Queen Sono" izagaragaramo umunya Africa y’Epfo Pearl Thusi, aho azagaragara nk’intasi. Uyu asanzwe azwi muri filime nka « Quantico, Catching Feelings… »

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, kuri uyu wa mbere Pearl Thusi yagize ati «Nshimishijwe ko mugiye kubona ibyo tumaze iminsi tubategurira ... Film y’uruhererekanye Nyafurika ikozwe bwa mbere na Netflix, izasohoka mu mwaka wa 2019».
Pearl Thusi, azagaragara muri Film Queen Sono nk’intasi
Netflix, yatangaje ko iyi film yayobowe na Pearl Thusi, afatanije na Kagiso Lediga, umunya Afurika y’Epfo usanzwe ukora akanayobora ama filime, uyu wigeze kuyobora nubundi film yiswe « Catching Feelings » yakinwe na Pearl Thusi.

Visi Perezida wa Netflix Erik Barmack, yatangaje ko bagiye gukorana cyane na Afurika y’Epfo mu bijyanye na Filime, kandi ko bazibanda ku buzima bwa Afurika.
Yavuze kandi ko Netflix, izatuma abakora filime muri Afurika, babasha kwerekana amateka yabo mu ruhando rw’Isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|