Indirimbo ‘Fall’ ya Davido yaciye agahigo muri Afurika

Indirimbo Fall y’umuhanzi wo muri Nigeria Davido, yamaze guca agahigo ko kuba ari yo ndirimbo imaze kurebwa inshuro nyinshi kuri Youtube, aho imaze kurebwa izisaga miliyoni 99.

Davido ubu niwe Munyafurika ufite indirimbo yarebwe kurusha izindi muri Afurika
Davido ubu niwe Munyafurika ufite indirimbo yarebwe kurusha izindi muri Afurika

Abahanzi bose muri iki gihe baharanira ko indirimbo zabo zirebwa inshuro nyinshi ku rubuga rureberwaho amashusho rwa YouTube.

Uretse kuba ari ishema ku muhanzi kuba indirimbo ye yarebwa cyane, uru rubuga rugira n’amafaranga rwishyura umuhanzi cyangwa undi wese washyize amashusho kuri uru rubuga akarebwa inshuro nyinshi.

Davido ubusanzwe witwa David Adedeji Adeleke, yasohoye iyi ndirimbo tariki 2 Kamena mu 2017. Kuva icyo gihe kugeza ubu imaze kurebwa inshuro 99,181,942. Nta yindi ndirimbo yo muri Afurika irabasha kugeza aha.

Urutonde rw’indirimbo z’abahanzi rurangiranwa zimaze kurebwa cyane, ruyobowe n’abahanzi bo muri Nigeria. Iki gihugu kuri ni cyo kiyoboye umuziki wa Afurika.

Izindi ndirimbo enye zimaze kurebwa cyane kuri YouTube harimo iyitwa Johnny ya Yemi Alade iza ku mwanya kabiri. Imaze kurebwa inshuro 98,122,914.

Ku mwanya wa gatatu ni iyitwa Personally ya P Square, imaze kurebwa inshuro 86,576,831.

Ku mwanya wa kane hari Pana ya Tekno imaze kurebwa inshuro 86,372,888. Naho ku mwanya wa gatanu hari indirimbo Mad Over You ya Runtown imaze kurebwa inshuro 78,297,272.

Uru rutonde rushobora guhinduka kuko uko indirimbo irebwa ari ko imibare y’abayirebye (views) izamuka.

Niba utazi iyi ndirimbo Fall yirebe aha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka