Itorero Inyamibwa ribahishiye iki mu mukino bise Rwimitana (Video)
Yanditswe na
Roger Marc Rutindukanamurego
Itorero Inyamibwa, ry’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG, ryateguye gahunda ngarukamwaka yo gutaramira Abanyarwanda riyita Inkera i Rwanda.
Inkera i Rwanda y’umwaka wa 2018, iteganyijwe tariki ya 9 Ukwakira 2018, ikaba yarahawe insanganyamatsiko yitwa "Rwimitana".
Inyamibwa zirakangurira buri wese ukunda umuco Nyarwanda kuzitabira iki gitaramo, kuko azungukiramo byinshi bizamubera akabando ’iminsi.
Ohereza igitekerezo
|