Abategura ibitaramo by’iminsi mikuru batangiye kwifashisha ibyamamare mu gukurura abantu

Igihe cy’iminsi mikuru cyongeye cyageze aho abantu batandukanye bashaka kwishimisha, baba bifuza ahantu heza cyangwa ibirori byiza byo gusohokeramo.

Mu mpera zisoza umwaka abantu baba bashaka aho basohokera bakinezeza
Mu mpera zisoza umwaka abantu baba bashaka aho basohokera bakinezeza

Bumwe mu buryo bwizewe bwo kureshya abakiriya ku nkwakuzi mu gutegura ibitaramo, ni ukwifashisha abantu bazwi cyangwa ibyamamare mu Rwanda kugira ngo ibirori bateguye bizitabirwe.

Ku ruhande rw’abakunzi b’ibyamamare nabo ni umwanya mwiza ho guhura no kubona imbonankubone abo bakunda haba mu muziki, muri sinema cyangwa abo bakunda kumva ku maradiyo.

Badramaa, umwe mu bategura ibyo bitaramo unafite inzu itunganya umuziki izwi nka “The Mane”, ari mu bateguye igitaramo cya mbere gitangajwe, kizaba ku munsi wa Noheli.

Mu kucyamamaza avuga ko icyo gitaramo kizaba kitwa X-MASS Party, kizahuriza hamwe ibirangirire byo mu Rwanda, kugira ngo basangire umunsi mukuru wa Noheri n’abafana babo, mu gitaramo kirimo no gutambuka ku gitambaro gitukura (Red Carpet).

Iyo uganiriye na akwizeza udushya twinshi muri iki gitaramo, nk’aho ibirangirire bikomeye bizategurirwa igitambaro gitukura cyo gutambukaho (Red carpet), mu gihe umufana nawe azaba yemerewe kwifotoranya n’ikirangirire cyangwa umufana nawe asabe gutaramira abazaba bari aho.

Agira ati “Hazaba harimo ibintu byinshi cyane bizashimisha abanyarwanda bazitabira, kuko uretse umuziki wa Band icuranga, hari umwanya wo kuvanga imiziki tuzaha aba DJs bakomeye, kandi hari n’umwanya twahariye abastars bazafata batange za Speeches nto.”

Abo yatumiye ngo bazakitabira bazwi, harimo abanyonzi batandukanye batwaye Tour du Rwanda, ibirangirire bigaragara muri filime za Seburikoko na City Maid, abanyamakuru bakomeye mu Rwanda, bamwe mu bayobozi b’ibigo bya Leta n’iby’abikorera, abavanga imiziki, abahanzi, abanyamideri, ba Nyampinga b’u Rwanda mu myaka itandukanye, abanyarwenya hari n’abandi benshi bazagenda bahabwa ubutumire.

Iki gitaramo kandi kizaba kihariye kuko kizaba kirimo itike ihenze mu Rwanda kugeza ubu ingana n’ibihumbi 400Frw ku bantu bazagura ameza. Aha make ho ngo hakazaba ari 5.000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

5000frw Nayokwinjira Gusa ?

Hafashimana yanditse ku itariki ya: 9-12-2018  →  Musubize

Nibyo koko,Iminsi ya Noheli n’Ubunani yaje.Abantu bagiye Kwishimisha.NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

mahano yanditse ku itariki ya: 8-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka