Miss Rwanda 2019: Batanu bazahagararira Amajyaruguru babonetse

Mu masaha y’ igitondo, i Musanze ahakorerwa amajonjora ya Miss Rwanda, abakobwa bashinguye n’ibiro biringaniye bari urujya n’uruza.

Aba nibo batanu bazahagararira intara y'Amajyaruguru
Aba nibo batanu bazahagararira intara y’Amajyaruguru

Bamwe bazaga baherekejwe n’abo mu miryango yabo, abandi batwawe mu modoka n’ababyeyi babo, baje kwiyandikisha no guhatanira kwinjira ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Igikorwa cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2018, cyatangiwe no kugenzura ibyangombwa by’abashaka guhatana, hakurikiraho kubapima ibiro n’uburebure.

Mu bisabwa guhatanira kuba Miss Rwanda, harimo kuba areshya nibura na 1m70, n’ikigereranyo cy’ibiro n’umubyimba cya BMI hagati ya 18.5 na 24.9, basuzuma ibijyanye n’imyaka y’amavuko, n’ibindi bitandukanye.

akanama nkemurampaka kari kagizwe n’amazina atamenyerewe muri iri rushanwa, nka Miss Iradukunda Michaelle umunyamakuru wa RBA, Uwase Marie France na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly.

Intara y’amajyaruguru, ni hamwe mu hakunze kwiyandikisha abakobwa benshi n’uyu munsi bikaba ariko byari bimeze, kuko hiyandikishije abakobwa mirongo itatu na babiri, ariko bamaze gupima uburebure n’ibiro, basanga 15 gusa nibo bujije ibisabwa bahita banemererwa kwinjira mu irushanwa.

Abari bujuje ibisabwa n’irushanwa, ni Mujyambere Linda, Wibabara Eunice, Munezero Adeline, Umutoni Gisele, Umutesi Nadege, Ishimwe Bella, Gasana Isimbi Sandra, Keza Yusla, Teta Mugabo Ange Nicole, Kabahenda Ricca Michelle, Sano Cynthia, Umutoniwase Charlene, Gaju Anita, Mukunzi Natasha na Umugwaneza Henriette.

Aha Musanze niho hamaze kuba ba Miss Rwanda 4 baheruka uhereye kuri Miss Kundwa Doriane, Miss Mutesi Jolly, na Miss Liliane Iradukunda.

Ibibazo rusange by’akanama nkemurampaka, byibandaga ku muco, ubumenyi rusange ndetse n’icyo ba Nyampinga bashobora gukora baramutse bambitswe ikamba.

Mu gutanga amanota, bagendera ku bintu bitatu birimo ubwiza, buhabwa amanota 30%, Ubuhanga mu gusubiza bufite amanota 40%, no kwiyerekana bifite 30%.

Nyuma yo kugenzura ibi byose, akanama nkemurampaka kahisemo Teta Mugabo Ange Nicole wari wambaye numero 2, Gaju Anitha wa numero 4, Munezero Adeline wa numero 6, Ishimwe Bella wa numero 9, na Kabahenda Ricca Michaella wari wambaye numero 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nivyiz cane kand turifuz ko meghan azoshits ivy yatugejejeho.

Eric niyomwungere yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

Mana yanjye aba ba Miss ntubankurikirane !!!!! Ayaya yayayay

Mudasobwa yanditse ku itariki ya: 16-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka