Ubufaransa: Yvan Buravan yasinyanye amasezerano y’ubucuruzi n’ikigo SACEM
Yvan Buravan uherutse kwegukana ibihembo bya Prix Decouverte, yamaze gusinyana amasezerano n’ikigo SACEM( Société des auteurs, compositeurs et éditeurs de musique) gishinzwe kwamamaza ibihangano no gushakisha amafaranga muri ibi bihangano agashyikirizwa ba nyirabyo.

Yvan Buravan ari mu Bufaransa kuva ku mugoroba wo kuwa 13 Ukuboza 2018, aho yagiye ku mpamvu 2 z’ingenzi, zirimo kwandikisha Album ye The Love Lab mu kigo SACEM bakanasinyana amasezerano, n’indi gahunda yo guhura na Institut Francais ku bijyanye n’ibihembo bya RFI yatsindiye bya Prix Decouverte.
Amasezerano ye na SACEM ajyanye no kumugurishiriza ibihangano ku masoko yo kuri internet agurishirizwaho indirimbo, no kumukusanyiriza amafaranga ku ndirimbo ze zumviswe ahantu hose kuri internet.
Aherekejwe na Ben Kayiranga, Yvan Buravan yageze kuri Avenue Charles de Gaulle mu burengerazuba bwa Paris ahari icyicaro cya SACEM asobanurirwa imikorere y’iki kigo, anasinya amasezerano y’imikoranire nacyo.

Uretse ibi, Buravan agomba guhura na Institut Francais, baganira birambuye iby’ibitaramo bitandukanye agomba gukorera muri Afurika n’igitaramo gikomeye azakorera i Paris, nyuma yo gutsindira Prix Decouverte itegurwa na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI.
SACEM yasinyanye amasezerano na Yvan Buravan, ni ikigo mpuzamahanga cy’abafaransa kirengera uburenganzira bw’abahanzi, abaririmbyi n’abanditsi b’indirimbo. Ni ikigo ubu gikorana n’abakiriya bagura umuziki barenga millioni 121, mu bihugu 166 ku isi.

Ni ikigo kandi gikora ubushakashatsi ku buryo bushya bwo kugurisha no kugura umuziki, Buravan akaba agiye mu mubare w’abahanzi barenga ibihumbi 164 bakorana n’iki kigo bava ku isi hose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|