Ubuhanga agaragaza mu Mbyino Nyarwanda, bwatumye ahagararira u Rwanda wenyine muri Armenia
Icakanzu Francoise Contente ni umwe mu bakobwa bagize itorero ry’igihugu Urukerereza, akaba umubyinnyi ndetse n’umutoza w’itorero Inyamibwa rya AERG ya Kaminuza y’u Rwanda.

Iyo abyina imbyino z’abari n’abategarugori, biragoye kumukuraho ijisho. Imbyino z’abahungu nubwo atazibyina mu bitaramo, azirusha benshi ku buryo afasha benshi kugorora umubyimba kugira ngo babashe kugaragara neza mu mbyino.
Kubera ubuhanga buhanitse agaragaza mu kubyina imbyino Nyarwanda, ni we mukobwa wenyine ugize Itorero ry’igihugu wahagarariye u Rwanda mu gihugu cya Armenia mu Mujyi wa Erevan, ahabereye amatora y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF.
Kimwe mu bitaramo byakozwe n’abahanzi Nyarwanda byabimburiye ayo matora, Icakanzu Francoise Contente wari umubyinnyi wenyine wari ubirimo, yafatanije na Madame Louise Mushikiwabo basusurutsa abantu mu mbyino Nyarwanda binezeza cyane abari muri icyo gitaramo.

Icakanzu Francoise Contente, aganira na Kigali Today, yatangaje ko gukunda umuco no kugira ishyaka ryo kuwimakaza abicishije mu mbyino, ari byo bituma arushaho gutera imbere byose ngo akaba abishimira Imana.
Icakanzu anavuga ko we n’itorero Inyamibwa abereye umutoza, bafite byinshi bahishiye Abanyarwanda muri iyi minsi.
Ati” Turi gutegurira Abanyarwanda igitaramo twise RWIMITANA, ubu tukaba turi gukora amanywa n’ijoro imyitozo, kugira ngo tuzabanezeze. “
Igitaramo Inyamibwa zise RWIMITANA, giteganijwe ku itariki ya 9 Ukuboza 2018, kikazabera muri Camp Kigali.

Icakanzu yakanguriye abakunzi b’umuco Nyarwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuzaza gushyigikira Inyamibwa, abizeza ko bazaryoherwa, kandi bazanungukiramo byinshi byiza bitatse umuco wa Kinyarwanda.
Icakanzu Francoise Contente abyinana na Louise Mushikiwabo muri Armenia
#Africa n'Amerika, Aziya n' Uburayiiii weeee na ho uzahasanga #Rwanda @LMushikiwabo @LMFrancophonie #RwOT pic.twitter.com/83QoIBO1Uo
— Rutindukanamurego (@rutindukanamure) October 10, 2018
Icakanzu mu myitozo yo gutegura igitaramo bise Rwimitana
.@Inyamibwa_AERG: The one & only Inyamibwa Icakanzu Contante who recently danced with @LMushikiwabo at #sommeterevan2018, perfoming #Intore Danse in rehearsal. They are preparing #InkeraiRwanda which will take place at Camp Kigali on 9-12-2018. @MINISPOC pic.twitter.com/qGyj9UKBbc
— Rutindukanamurego (@rutindukanamure) November 9, 2018
Ohereza igitekerezo
|