Abakora mu byo gutunganya amajwi n’amashusho bazahurira i Kigali mu nama ikomeye

Kuva tariki 21 kugeza 23 Ugushyingo 2018, i Kigali hazaba hateraniye inama y’abakora mu bijyanye na filime, inama izaba ibaye ku nshuro ya mbere mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira inama y'abakora mu bijyanye n'amashusho n'amajwi
Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira inama y’abakora mu bijyanye n’amashusho n’amajwi

Abazahurira muri iyi nama yiswe “Kigali Audiovisual Forum”, ni abakora mu bijyanye no gutunganya amajwi n’amashusho, bazaba baganira ku bijyanye no guteza imbere no kugera ku mahirwe agaragara muri uyu mwuga.

Izitabirwa kuva ku banyeshuri biga ibijyanye no gutunganya amashusho n’amajwi kugeza ku baterankunga baturutse hirya no hino ku isi. Hakazanigirwa uko hakwifashishwa ikoranabuhanga mu kubara inkuru z’umwimerere wa Afurika.

Abazitabira iyi nama kandi bakazanahugurwa k’uko bagurisha ibitekerezo byabo kugira ngo babashe kubona amafaranga yo gukora imishinga bateganya (Pitching).

Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), yavuze ko urwego ayobora rwateguye iyi nama mu rwego rwo gufasha guhindura isura itari nziza ikunzwe kwitirirwa Afurika.

Agira ati “Iyo sura ikunze guhabwa Afurika yadindije ishoramari ryinshi ryashoboraga kuza ku mugabane wa Afurika. Abakora mu byo gutunganya amajwi n’amashusho muri Afurika bafite impano. Iyi nama ni amahirwe yo kwiga uko abandi babizobereyemo ku isi bakora.”

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa RDB ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo barimo ikigo gishinzwe gushakira amasoko u Rwanda “Rwanda Convention Bureau”, Ikigega cy’Abadage gishinzwe iterambere (GIZ), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Urwego rushinzwe iserukiramuco ry’u Burayi “European Film Festival”, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, ikigo CISAC, Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakora “AFCI”, ikigo Pavillon Afriques ndetse na sosiyete ya RwandAir.

Ambassaderi wa EU mu Rwanda Nicola Bellomo, yavuze ko yishimiye kuba uyu muryango ugiye gufatanya na RDB mu gutegura iyo nama mu Rwanda.

Ati “Ubufatanye bwacu mu gutegura ibi bikorwa bibiri, bitanga umwanya w’ibiganiro bigamije kureba uruhare rwo guteza imbere umuco ndetse no kureba icyo Afurika n’u Burayi biramutse bifatanyije byageraho.”

Yasobanuraga ko mu gihe iyo nama izaba iba hanateguwe iserukiramuco rya sinema rizabera mu turere twa Muhanga na Rubavu.

Bamwe mu bategerejwe kwitabira iyi nama bazanatanga ibiganiro, harimo Clare Akamanzi, Giorgio Ficarelli ushinzwe umuco muri EU, Matthijs Wouter Knol, umuyobozi w’iserukiramuco rizwi nka Berlinale, Philipp Hoffmann, washinze akaba anayobora ikigo cya Rushlake Media ndetse na Sarika Lakhani, uyobora ikigo cya One Fine Day Films.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka