Andy Bumuntu ahishiye iki abakunzi b’ibihangano bye?
Umuhanzi Andy Bumuntu, aravuga ko ateganya gusohora umuzingo (album) we wa mbere ahagana mu kwezi kwa karindwi umwaka utaha wa 2019, izaba iriho indirimbo zishobora no kugera kuri 12.

Uyu muhanzi yavuze ibi ubwo yari yakiriwe mu kiganiro KT Parade cya KT Radio, mu gikorwa cyo kugaragariza abakunzi be n’aba Radio indirimbo ye nshya yise Stay, yasohoye mu ntangiriro z’iki cyumweru, haba amajwi n’amashusho.
Uyu muhanzi ufite ijwi rikundwa n’abatari bake ndetse n’injyana aririmba ikanyura benshi bitewe n’umwimerere wayo, yavuze ko indirimbo zose yumva ko zizaba zigize album ye ziri kurangira, gusa ngo birashoboka ko wabona yongeyeho, zikaba zagera no kuri 12.
“Album yanjye irasohoka mu mpeshyi y’umwaka utaha, ahagana mu kwezi kwa karindwi, ubu kugeza ubu hari indirimbo 4 ziri hanze, hakaba hari n’izindi eshatu zizasohoka muminsi iri imbere”.
Ubwo yasubizaga ikibazo ku mpamvu imutera gutinda gusohora indirimbo nshya, uyu muhanzi yavuze ko iki kibazo yakigejejweho kenshi n’abakunzi be ndetse ko yagifatiye umuti urambye.
Ati: “Naratekereje maze ndavuga nti reka nkorere abakunzi banjye indirimbo nyinshi, aho kugira ngo njye mbaha imwe hashire igihe mbahe indi. Ubu mbafitiye indirimbo nyinshi zigiye gusohoka zikurikiranye”.
Kayigi Andy Dick Fred, ni umusore wavutse tariki 14/05/1995, atangira muzika mu 2009. Uyu muhanzi kandi azwiho kwitondera indirimbo ze cyane mbere yo kuzishyira hanze. Indirimbo ye yise Ndashaje yayanditse 2012 ariko ayishyira hanze mu 2016.
Uretse kuba ari umuhanzi mu ndirimbo zivuga ubuzima busanzwe ndetse n’izurukundo, uyu muhanzi ni n’umubyinnyi mu itorero mashirika aho yakunze kuriserukira hamwe na bagenzi be mu bihugu bitandukanye.
Kugeza ubu afite indirimbo ze bwite zigera kuri enye arizo Ndashaje, Mukadata, Mine n’inshyaya yise Stay, akaba kandi yarakoranye n’abahanzi bandi batandukanye mu Rwanda barimo Ben Kayiranga na Yvan Buravan.
Ryoherwa n’indirimbo nsya ya Andy Bumuntu yise Stay
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|