Miss Iradukunda Liliane na bagenzi be batemberejwe muri parike ya Sanya

Kuri uyu wa kane tariki 15 Ugushyingo, Miss Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi (Miss World) hamwe n’abandi banyampinga 119 bava mu bindi bihugu, basuye pariki y’umujyi wa Sanya ari nawo aya marushanwa ya Miss World 2018 ari kuberamo.

Byari uburyohe batembere muri Parike ya sanya
Byari uburyohe batembere muri Parike ya sanya

Ku isaha ya saa tatu za mugitondo, nibwo aba bakobwa b’uburanga binjiye muri iyi pariki izihwiho ishyamba rihoramo imvura.

Yalong Bay Tropical Paradise Forest Park, irimo inyamaswa z’inyamabere zirenga 50, inyamaswa zitaruka n’ibikururanda ndetse n’amoko 100 y’inyoni.
Iri shyamba kandi rifite ubwihariko wo kugira amoko yihariye y’ibinyugunyugu utasanga ahandi ku isi.

Iradukunda na bagenzi be batemberejwe iri shyamba ndetse banyuzwa no ku kiraro kinini kiri hejuru muri iyi pariki aho uba ureba ibinyabuzima biririmo ndetse ugahumeka n’umwuka mwiza uturuka mu biti by’ishyamba rya Yalong.

Miss iradukanda yamaze kumenyerana na bagenzi be
Miss iradukanda yamaze kumenyerana na bagenzi be

Mu butumwa bwo mu rurimi rw’icyongereza yanyujije kuri Instagram, Miss Iradukunda Liliane yagize ati “Ubu turi gutembera Sanya.”

Iri rushanwa rya Miss World 2018, ryatangiye tariki ya 08 Ugushyingo rikaba rizasozwa tariki 08 Ukuboza.

Ibirori byo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu buranga ku isi, bizabera mu mujyi wa Sanya muri hoteli y’imyidagaduro ya Mangrove Tree Resort, aba bakobwa bacumbikiwemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka