Umunyarwenya Mammito w’Umunyakenya aje gususurutsa Abanyarwanda
Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo cyo gusetsa n’urwenya, abanyarwenya bemeza ko bagiye guha umwaka mushya muhire na Noheri abanyarwanda.

Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018 muri Park In mu Kiyovu muri Club JJ, ni igitaramo bitaganyijwe ko kizatangira guhera I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Iki gitaramo kizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye nka Napoleon uzwi cyane mu gihugu cya Uganda ndetse n’umugore wahogoje abanya Kenya uzwi ku izina rya Mammito bakazafatanya n’abanyarwenya bo mu Rwanda bagize Comedy Knight.
Umwe mu bateguye iki gitaramo Babou yavuze ko bashaka guha abanyarwanda ubunani na noheri babakiza amavunane, akaba yemeza ko gishobora kuba ari cyo gitaramo cy’urwenya kizaba kibaye mu Rwanda kirimo abanyarwenya byahamye.
Yagize ati “abanyarwanda bazitabira iki gitaramo bazaze bafite imbavu zikora neza kuko tugiye kubaha ubunani baseka buri wese uzahagera azabona ko ari igitaramo kidasanzwe”.
Babou yasabye abazitabira iki gitaramo kuzinduka kuko kizatangira kare kandi ko byaba byiza hatagize igitambuka batarahagera.
Yagize ati “guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tuzaba dutangiye, tuzaba turi kumwe n’abami b’urwenya ku buryo nta rungu na mba rizahaba”.
Kwinjira muri ibi bitaramo bizasaba ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda aho guhera I saa kumi n’ebyiri ibirori bizaba bitangiye.
Ohereza igitekerezo
|