Miss Rwanda 2019: Utahabwaga amahirwe yatanze abandi kubona Itike

Mwiseneza Josiane wiyiziye buhoro buhoro n’amaguru, yagenze urugendo rw’iminota 40 ariko ibyuya no kudasirimuka mu maso ya bamwe, kimwe n’abaje mu modoka ntibyamubujije kwemeza abatanga amanota.

Abandi bazahagararira intara, ni
 Uwimana Triphine Mucyo (No.2)
 Uwase Aisha (No.12)
 Tuyishime Vanessa (No.9)
 Igihozo Mireille (No.6)
 Mwiseneza Josiane (No.1)
 Mutoni Deborah (No.11)

Mwiseneza Josiane wari wahawe numero 1, yabanje kugibwaho impaka n’abakurikira iri rushanwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko niwe wenyine waje n’amaguru akoze urugendo rurerure, mu gihe abandi baza n’imodoka, kabone n’ubwo yaba yayikodesheje ariko akahaseruka yicaye. Uyu we siko byagenze, yaje yicishije bugufi bamwe bati uyu atandukanye n’abandi ndetse bamwe bakavuga ko ntaho ari burenge.

Akihagera yabwiye itangazamakuru ko we atafashe umwanya munini yikoraho ngo agaragare neza cyane, ahubwo ko yitondeye ibijyanye no mumutwe ndetse n’uko azabyitwaramo neza asubiza ibibazo by’abakemurampaka.

Yagize ati "Nibajije ibibazo bazambaza ndetse n’uko nzabisubiza. Nk’urugero bashobora kumbaza bati kuki ushaka kuba miss Rwanda? Nababwira ko ari uko nshaka gutanga umusanzu wanjye mukumenyekanisha igihugu nka Miss aho nzajya njya hose nkababwira u Rwanda n’ubwiza bwarwo".

N’ubwo yari yicishije bugufi atanaziranye n’abantu benshi, uko yaje yiyambariye bidakabije byatumye abona abafana, maze atangiye gusubiza ibibazo by’abakemurampaka, asubiza neza bituma ajya mu bakobwa 6 bahagararira intara y’Uburengerazuba.

Hari abatekerezaga ko kubazwa bwa mbere, byari kumushyiraho igitutu ntasubize neza, ariko ukwicisha bugufi kwe ntibyatumye atemeza akanama nkemurampaka kagizwe na Miss Jolly, Iradukunda Michelle na Uwase Marie France.

Mumasaha make atorewe guhagararira intara ye, Josiane yahise atangira gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram aho ari no gusubiza abamwifuriza ishya n’ihirwe muri Miss Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

JOSIANE IS THE BEST

P HODONG yanditse ku itariki ya: 25-01-2019  →  Musubize

uwo mukobwa ni mwiza pe,nibamusiga make up ndetse umusatsi ukajya Muri salon tayari ikamba nirye

michou yanditse ku itariki ya: 17-12-2018  →  Musubize

Miss josiane ararenze turamukunda kd turamushyigikiye!!!!!!!!!!

Nitwa Muvunyi samuel yanditse ku itariki ya: 6-01-2019  →  Musubize

No 9 mumwitondere afite uburanga njye mbona buhebuje

gakuba yanditse ku itariki ya: 17-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka